Utuntu n’utundi

Waba uzi aho Matako-Aguruka ahuriye na Muntu?

Ubushakashatsi bumaze kwerekana ko hari inyamaswa zigaragaza ibintu abantu bakunze guhisha,cyane iyo bijyanye n’imyanya y’ibanga(parties intimes).

Urugero ni nk’aka gasimba kitwa Matako-Aguruka(« Pigbutt worm » cyangwa « ver-cul-de-cochon »),kazwi no ku izina rya « Fesses-qui-volent »).

Kugakubita amaso ntibyoroshye kuko bisaba kumanuka mu ndiba y’inyanja kuri metero 1000 y’ ubujyakuzimu.Kuba gasa n’umwanya-gore(vagin)byatangaje abashakashatsi bahisemo kubica ku ruhande bakita Chaetopterus pugaporcinus.

Goffredi na Robinson bakavumbuye,batekereza ko nibakabona ahandi hatari Monterey Bay(Calfornia),iyo miterere yako izahishura byinshi kuri uriya mwanya ukomeye wa bashiki bacu,cyane cyane ku bijyanye no kororoka nta nzitizi(limites de reprodution ).

Ikindi ni uko basanze gakungaye cyane ku ntungamubiri(proteines)ku buryo mu minsi iri imbere gashobora kuzifashishwa mu kurwanya inzara.

By P.B

Si le Pape François interdisait l’internet aux religieuses?

Vultum Dei Quaerere(chercher le visage de Dieu),c’est la Constitution apostolique du Pape François sur la vie contemplative féminine;elle est signée le 29 juin et présentée ce 22 juillet 2016.Elle vient compléter celle du 21 novembre 1950 publiée par le Pape Pie XII, Sponsa Christi(Épouse du Christ).

Cette Constitution tient compte des changements socio-culturels qui ont marqué l’Église et notre société après les années 1950 ainsi que le renouveau du Concile Vatican II.

En s’adressant aux moniales de vie contemplative,la Constitution souligne la pertinence de cette vie cachée, et de ce fait, incomprise par la société actuelle marquée par la « culture du déchet ». Elle le dit en ces termes:

« La personne contemplative comprend l’importance des choses,mais celles-ci ne dérobent pas son cœur et ne bloquent pas son esprit.Elles sont au contraire une échelle pour arriver à Dieu:pour elle,tout porte signification du Très Haut!Celui qui s’immerge dans le mystère de la contemplation voit avec des yeux spirituels:cela lui permet de contempler le monde et les personnes avec le regard de Dieu,là où les autres ont des yeux et ne voient pas »(N°10)

Le Pape a rappelé aussi la nécessité de tous les moyens que les moniales contemplatives ont à leur disposition,depuis les siècles dans l’Église et pour l’Église:la prière,le travail,l’ascèse,le silence,la Parole de Dieu,les Sacrements,la clôture…

A ces moyens traditionnels ou classiques,il est indispensable d’y ajouter les moyens modernes de communication digitale.Car,dit-il,

« dans notre société,la culture digitale influence de manière décisive la formation de la pensée et la façon d’être en relation avec le monde et particulièrement avec les personnes ».

Mais le Pape ne s’est pas empêché d’émettre cette mise en garde:

« Ces moyens peuvent certainement être des instruments utiles pour la formation et la communication,mais je vous exhorte à un prudent discernement afin qu’ils soient au service de la formation à la vie contemplative et aux communications nécessaires, et non des occasions de dissipation et d’évasion de la vie fraternelle en communauté,ni préjudiciables à votre vocation,ni un obstacle pour votre vie entièrement consacrée à la contemplation »(VDQ,n°34).

Si ces moniales sont à la recherche du visage de Dieu,ne devraient-elles pas rester connectées de manière à prouver que,par la méditation et la contemplation,Dieu est toujours en ligne?Pour éviter de se disperser,pourraient-elles se satisfaire de la lectio divina et vivre comme si la clôture résistait à l’Internet ou les protégeait contre lui?

BY P.B

Mu ruzinduko rwa Perezida Kagame iwacu: abayobozi ngo nta bibazo bihari!

Baragowe abo Prezida wa Repubulika atazasura muri uyu mwaka!Bazapfana ibibazo byabo kandi imiti itari kure.Muri iki gihe cy’amapfa ho abaturage barashiramo umwuka,mu gihe abayobozi babo bavuga ko nta bibazo bihari.

Kandi koko iyo badafite ibibazo,bibwira ko n’ahandi ntabihari.Gusa burya ibibazo by’abayobozi ni ukubasha gukusanya imisanzu isabwa n’inzego zo hejuru no kubahiriza gahunda za Leta batitaye ku ngorane z’umuturage.

Uwo muturage watsikamiwe ndetse wabujijwe amahwemo,ntawundi wamufasha kumvikanisha agahinda ke uretse umushyitsi muhire.Ni bwo bamwe barara bagenda, bakarara nzira iminsi itari mike,mpaka bigereye aho Perezida wa Repubulika yasuye.

Kagame azadusura 1Ntibaba bayobewe ko ,ubusanzwe,nta muntu muzima wakiriza umushyitsi ibibazo.Bitewe n’uko abaturage ibibazo byabarenze kandi ibyinshi babiterwa n’abayobozi babegereye,nta kundi babigenza uretse kubitura Nyir’ubwatsi.
Baremera rero bagatonda umurongo ugerwaho n’ibyihare bidatinya incyuro zizakurikiraho!

Byabaye nka bya bindi bya kera, aho uwabonaga nta bundi buryo bwo kurenganurwa, yavugaga ngo « ikibazo cyanjye kizakemurwa n’Umwami Nyir’Urwanda. »Ubundi se nyine ibyo bibazo byakemuka gute mu gihe uwo urega ari we uregaho?

Ntitwibagirwe ko n’abo bayobozi na bo baba bakora badahembwa,bagasanga izo gahunda za Leta ari bo zari zikwiye guheraho!None se azamamaza « Gira Inka » na we ntayo afite?Ubwo se kuyigira we bimugwa nabi?Naho se ako kazi baba bakoze ngo n’iyonka ihururane na ba basaza n’abakecuru batazi iyo bijya n’iyo biva!

Ikibabaje ni uko muri urwo ruzinduko,abo bayobozi baba bishakira amashyi maze bakamubeshya ngo « Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,muri uyu Murenge/Akarere,ubukene n’imirire mibi byabaye amateka! »

Kagame azadusuraAbo baturage wabareba ku maso ukicwa n’agahinda,dore ko hirya iyo baba bakubitira abana kuryama.Abayobozi se bibabuza kubakama n’ayo mu ihembe,abarira babuze ikibahembura? Hanyuma ngo VUP yadukuye mu bukene,kandi inzara ivuza ubuhuha!

Ingaruka zo kugira bene abo bayobozi b’Abidishyi no guhora ahatwa ibibazo bijya kuba bimwe,ni uko Perezida azacika intege,agahagarika izo ngendo,noneho akajya yohereza ba Minisitiri be nka ba Kaboneka ngo bajye kubikemura.

Nyamara n’ubwo abaturage bavugiriza Gitifu induru ko ari we ubogogoje,bizarangira bamenye ko n’ubundi « Nta nduru iburana n’ingoma! » Nta gisubizo gifatika.Buriya tuzategereza ko natwe Muzehe adusura!None se mu ruzinduko rwe,ibyo yemeye si byo bikorwa?

By Kayiranga Evariste,Cyahinda

Bimaze iki kubaho amazuba arenze atatu?

Habonetse umubumbe(planète)utuma izuba ridatakaza ubukana.Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bo muri Kaminuza ya Arizona ni byo baherutse kwerekana mu bushakashatsi bwabo.

Ngo uwo mubumbe wikubye kabiri ubunini bw’izuba,ugaragiwe n’inyenyeri ebyiri za rutura ziwucanira,zikanongerera izuba ingufu.

Ni yo mpamvu abo bashakashatsi bemeza ko hariho amazuba atatu ku buryo gukorana kw’ayo n’uwo mubumbe ari byo bituma ubuzima ku isi budahungabanywa n’ikwirakwira ry’imirasire.

Twizere ko bizabageza no ku gisubizo cyo kuringaniza ubushyuhe ku isi!

By P.B

Umutwe nk’uyu ni ingirakamaro!

Dore umugabo utagombera ibindi bikoresho ngo atemagure imyungu ihaza imbaga!Umutwe we uramuhagije.Kandi ngo agifite umusatsi ntiyabishoboraga.

Aho aciriye ako gahigo,abantu basigaye bibaza niba guharangura umutwe bitawutera gukomera koko.Abanyarwanda rero baba barabivumbuye batabizi!

Umutwe w'imfungwaNgo burya kogosha imfungwa zose bakazimaraho umusatsi,si ikibazo cy’isuku gusa.Impamvu ni uko imfungwa ziza muri gereza ziba zisasanganywe umutwe woroshye;zigomba gufashwa ngo zizasohokemo zishoboye kuwifashisha!

Umutwe wa ZidaneGuharanguza umutwe rero byaba biwutera gukomera bidasanzwe.Ikimenyetso simusiga ni nka wa mutwe Zidane yateye Materazzi mu mukino w’igikombe cy’isi 2006.N’ubwo yahawe ikarita y’umutuku,ubu ntibimubujije kuba Umutoza w’ikipe ikomeye nka Real Madrid!

Ariko se gutegura umutwe kuri ubwo buryo nta sano byaba bifitanye n’uko mu iteramakofe(boxe)amakamba menshi yambikwa abiharanguje?Nka Mike Tyson,Marvin Hagler,Jean Marc Mormeck…Umutwe 1

By P.B

Un coup d’Etat militaire dans le ciel européen?La Turquie en pointe

La soif du pouvoir militaire n’est point le propre des pays africains.Le ciel européen est désormais menacé par ces foudres qui frappent même là où les paratonnerres étaient supposés efficaces.

Coup d'Etat TurquieQui penserait que la Turquie d’Erdogan,chantre de la démocratie islamique,en arriverait à ces coups griffés entre civils et militaires?L’heure de la démocratie populaire a-t-elle sonné pour que les partisans du pouvoir fassent payer aux putschistes le prix de leur échec?

Certes,la Turquie n’est pas à son premier essai des coups d’Etat militaires.Depuis 1960,elle en est à son quatrième essai(1960,191,1980). La répression de la récente tentative est la preuve d’une armée qui sauve les apparences de son unité et de sa puissance.

Si la comédie de la gloire du président actuel et de son parti AKP n’est pas bien jouée,la justice passera.Sinon,l’épée de la colère criera vengeance. Le nombre de morts et d’arrestations quasi arbitraires ne cesseront guère de se multiplier.

Dans ce cas,l’Union Européenne et les Etats-Unis seront bien embarrassés.Certes,le désir de la Turquie de faire pleinement partie de ce ciel européen permettrait d’adopter une conduite moins indigne de son entrée tant attendue.Encore que les Européens parviennent à brandir unanimement l’arme la plus forte des droits de l’homme.

Quant aux Etat-Unis,la volonté de ne pas perdre un allié incontournable dans le combat contre « l’Etat Islamique » en Syrie et en Iraq pourrait prévaloir sur « l’Etat de droit » par des compromettantes tergiversations.

Rappelons que ces grandes puissances avaient élevé hautement la voix contre le président Pierre Nkurunziza du Burundi lors de la poursuite des putschistes du 13 mai 2015. Procéderont-elles de la même manière pour Recep Erdogan?

Rien n’est moins sûr.Alors que le Burundi déplorait 90 morts,la Turquie en recense 290.Alors que Pierre Nkurunziza a fait arrêter 28 putschistes,Erdogan en a fait ramasser 6000! Les mesures internationales prouveront que les deux pays n’ont rien de comparable quant à la taille(balance mondiale)et à la position géopolitique.

Coup d'Etat Turquie 1Entre temps,la population continuera de chercher l’abri sous ces machines de guerre dont l’efficacité ne fait qu’accroitre le marché.

By P.B

La France sous le choc d’un nouvel attentat

Les victimes n’en reviennent pas.A Nice,le merveilleux bruit de la fête a viré aux cris et aux larmes.Les festivités du 14 juillet 2016 ont été plus qu’un cauchemar.

Les attentats risquent de devenir le pain amer du quotidien français.Depuis mars 2012,on n’arrête pas de compter les morts:plus de 8 séismes terroristes ont secoué le territoire.

A Nice,cette ville maritime des Alpes -Côte d’Azur,ce ne sont pas les armes à feu qui ont retenti.C’est un camion qui a rendu dure la vie des habitants et des touristes; ils ont cru aux bruits des feux d’artifice. Mais, non!

Près de 2,3kilomètres de course en moins de 45 secondes pour faire plus de 84 morts et 202 blessés,Mohamed Lahouaiej Bouhlel a roulé sur les vies humaines avec un poids lourd de 19 tonnes. Tout cela suscite moult commentaires et indignations.

En attendant tous les résultats des enquêteurs,il est souhaitable que l’esprit de tolérance et de vaillance dirige encore les discussions utiles pour le respect des victimes et de leurs familles humainement inconsolables.Attentat de Nice 1

C’est le moment de leur rendre hommage et d’entretenir les petites lumières de l’espérance.

By P.B

Ndatabaza: umugabo wanjye yabaye nk’umwana!

Tumaranye imyaka 37 tubana.Twabyaranye abana 5,barimo 2 b’abakobwa.Ab’abahungu nahoraga nkubita kubera kunyara ku buriri.None aho bose bagendeye,umugabo wanjye yabaye nk’umwana;ni we usigaye uhanyara!

Basomyi mwese ndabiyambaje ngo mumbwire uko nzabigenza.Na we se nzamushakire inkoni nk’abo bahungu be?Ko tutatinyuka kubishyira mu ruhame no kwiha rubanda,mwangira iyihe nama?

Rwose ndatabaza nkomeje kuko mbona na we byamaze kumurenga ku buryo bigaragara ko yabuze uko yifata.

By K.Bernadette,Kicukiro

Jamais de Pape Noir, faute de prêtres africains célibataires!

Ces mois de l’été,sont des périodes des nominations et des changements de direction dans les paroisses et/ou les diocèses.Dans certains endroits,le mouvement des prêtres noirs(=africains)s’amplifie, et nombreux s’en indignent.

Comme si c’était un malheur pour ces endroits,la nomination d’un Curé noir est accueillie avec beaucoup d’appréhensions quand elle n’est pas mal acceptée.Il suffit d’en avoir un de nommé pour que l’événement fasse la Une et soulève des discussions sans frontières.

C’est surtout autour d’un bon repas que tout cela se passe.Ça parle et ça se critique.De même que l’on passe d’un menu à l’autre,de la même manière on glisse d’un sujet avec le même engouement et appétit.

En ce moment,les idées des « bien pensant » coulent à flot. « Il ne reste aux Africains que d’avoir un Pape! » ,lance le premier des convives. A un autre d’ajouter: « Cela ne tardera pas, parce qu’ils sont tous conservateurs. »

Avec un ton moqueur,c’est au plus avisé de tirer la conclusion: « Il est clair qu’ils sont conservateurs romains non célibataires« . Aussi,renchérit-il, « Il n’y aura jamais de Pape Noir sans prêtres célibataires! »

Ils attendaient la réaction de l’Africain qui était là(de passage,en vacances dans l’une des paroisses de France). Aux regards inquisiteurs,son humour n’a pas caché son agacement: « Cela ne peut pas être autrement,dit-il, si l’Esprit Saint a peur de la chaleur d’Afrique! »

Voilà l’exemple des affirmations qui témoignent de l’esprit d’ouverture dans notre Église! Sont-elles le fruit des préjugés séculaires ou plutôt le résultat des constructions de la société fracassée par ses propres lumières?

By Ngouma Atem Taleh,Cameroun

Marisi iri bugufi guhinduka ijuru

Barakataje kurwanira kuva kuri iyi si badapfuye bakajya kwiturira kuri Marisi.Batandatu ba mbere bamaze gutegurirwa utumodoka tuzabagezayo bidatinze.

Abakozi ba NASA bemeza ko aba baturage ba mbere bo kuri Marisi bazakuraho urwikekwe rw’indwara nka kanseri,kugugara kw’imitsi no kugabanuka k’ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu uvuye ku isi.

Nibigenda neza uko babiteganya,ngo abifite bazatangira kujya gutura kuri Marisi muri 2030.N’inzu baziberamo zatangiye gutekerezwa uko zizaba zimeze ku buryo zizahangana n’ubukonje bw’ahongaho buri munsi ya -63°c.

N’ubwo nta cyizere ko bizagerwaho,abarenga ibihumbi 200 bariyandikishije bakomoka ku migabane yose.No mu binyejana byashize, ibihugu bimwe byakijijwe no gukoloneza ibindi byitwaga ko bitazwi.Nguko uko bigiye kugendera Marisi.

Mu myaka iri imbere,isi izasigara ituweho n’abakene,naho ibihangange bijye kurwanira ubukungu bwo kuri Marisi nko mu gihe cy’ubukoloni.

Abo bakene badafite ubundi bushobozi, ni bo bazahora bifuza iryo juru batajyanwayo n’urupfu.N’ubundi ubusumbane bwikomereze.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

By P.B

Imana twumva ni Yo tubona?

Abakunda Imana ntibajya babura igihe cyo kuyumva.Abayumva bitewe n’uko bayikunda ntibafata inzira zindi nk’abatayumvise.Bamwe bayumva igihushuka bagakurizaho kuyizinukwa bakwiye kwibaza ngo Imana twumvise ni yo twabonye?

Hari abumvise Imana yo mu gitabo cy’Amategeko aba ari yo bashyira imbere(amategeko).Abandi bumvise Imana y’amahoro, bimika amahane ngo hatazagira ubahangara.Hari n’abumvise ko Imana itanga imbaraga,bayikabiriza bazirata maze bigira akadashoboka.

Bose icyo bibagiwe ni uko n’utarabona Imana yumvise itegeko ryayo.Iryo tegeko rihabwa agaciro n’ijambo,kandi ngo ijambo ryiza rivuye ku mutima,burya ngo ni Nyina w’Imana.

Buri wese niyibaza urwego agezemo ahindura itegeko ijambo rivuye mu kanwa ke,azumva neza uko byari bikwiye kugenda ku Ijambo ry’Imana. Tubizirikane mu isomo rya mbere ry’iki cyumweru:

Koko,iri Tegeko ngushyikirije uyu munsi ntabwo ari akadashoboka kuri wowe,nta n’ubwo riri kure aho udashyikira.Nta bwo riri kure ku ijuru,ngo ube wakwibaza uti « Ni nde uzatuzamukira ku ijuru ngo azaritumanurireyo,maze aritubwire, turikurikize? »

Nta n’ubwo riri hakurya y’inyanja,ngo ube wakwibaza uti « Ni nde uzatwambukira ngo arituzanire,maze aritubwire,kugira ngo turikurikize »?Koko rero iryo jambo rikuri bugufi cyane,riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe,kugira ngo urikurikize.(Dt30,10-14)

Ushaka kuryoherwa bihagije n’iki cyumweru yakongeraho n’isomo rya kabiri(Col.1,15-20), hanyuma akikuza Ivanjili(Lc.10,25-37). N’abasa n’abaguye mu gico cy’abajura,babonere Imana mu babatabara n’ababitaho.

By P.B

Byarandenze:hashize igihe nifuza bizu

Uwo twashakanye ntakindeba.Ndamwegera akareba hirya.Tukiri bato twahuzaga urugwiro nkanezerwa.Nabibwirwaga n’ukuntu yampaga bizu(bisous)nkinjira mu nzu.Kubera ubwo bwuzu,ijoro ryabaga rigufi cyane.

Nyuma y’imyaka cumi n’ibiri tubana,ibintu byahindutse akayoberabagabo.Ngera mu rugo akarakara,nkagira ngo ni uko ntashye kare.Nagorobereza iyo, bikaba uko.Ubu ijoro risigaye rireshya n’inzira.

Byarandenze mba ndoga Macari!Koko ngere aho nifuza bizu kandi narashatse?Ninjya ahandi,bazavuga ko nataye urugo!Nindwana kubera agahinda,induru izavuga ngo dore umugabo wananiranye,maze bantaramireho mu Mugoroba w’ababyeyi!

Ndugarijwe pe!Mwebwe bakuru n’abo ingo zahiriye,nimungire inama z’uko nzabigenza.

Ni njye KAMALI J.Peter/Kicukiro

Wikwiruka nk’isaha:T’ai Chi Chih 5

Ubuzima bwabaye irushanwa;ibintu byose bisaba kwiruka.Biragoye ko utagishoboye kwiruka yagera kuri byinshi.Muri uko kwiruka,inararibonye ntizitinda kubihuhura:aho kugendera ku isaha,gendera ku mutima.

Nta byago nko kugenda nk’utagira umutima.Wufashe gukora no gutera nk’uyu mwitozo:

Erreur
Cette vidéo n’existe pas

Biracyaza…

By P.B

Ko abasaruzi bakomeje kuba bake kandi dusenga?

Mu bihugu hafi ya byose,abitabira umurimo wo gukorera Imana bagenda bagabanuka.Yewe n’abitabira iby’Imana na bo ugasanga ni mbarwa ugereranije n’umubare w’abatuye ibyo bihugu.

Hari ababibonamo amahirwe kuko ababatijwe bose bamaze kuba nk’umunyu wageze mu biryo.Abandi bakabibonamo ikibazo ko iby’Imana bitagifite agaciro mu maso y’abantu.

Abake bakibikomeyeho babona ubwo bwinshi bw’ababitaye,ari nka yamirima yeze ari myinshi,ikaba ikeneye abasaruzi.Rimwe na rimwe bareba uburyo imyaka ikomeza gupfapfana, bakibaza iki kibazo: « Ko abasaruzi barushaho kuba bake kandi dusenga,dukore iki?Ese Nyir’imyaka ntatwumva? »

Nyamara icyo kibazo bakibajije kuri ubu buryo,ibintu byahindura isura: « Twebwe hari ikitubuza kuba abasaruzi?Atubwiye ngo ‘Ngaho nimugende’,twamwemerera? »Reka tumutege amatwi mu Ivanjili y’iki cyumweru:

Nyagasani ahitamo n’abandi 72,maze abohereza imbere ye babiri babiri,mu mijyi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura.Arababwira ati »Imirima yeze ni myinshi,ariko abasaruzi ni bake;nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye.

Ngaho nimugende;ndore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. Ntimugire icyo mujyana,kaba agasaho k’ibiceri,waba umufuka,zaba inkweto;kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya.Urugo rwose mwinjiyemo,mubanze muvuge muti’Amahoro kuri iyi nzu!’

Nihaba umuntu w’amahoro,amahoro yanyu azamusakaraho;nahabura azabagarukira.Mugume muri iyo nzu,munywe kandi murye icyo babahaye,kuko umukozi akwiriye igihembo cye.

Ntimukave mu nzu mujya mu yindi.Umujyi wose muzinjiramo bakabakira,muzarye ibyo babahereje.Mukize n’abarwayi muhasanze,kandi mubabwire muti ‘Ingoma y’Imana ibari hafi!’

Naho rero umujyi wose muzinjiramo ntibabakire,muzajye mu materaniro yabo,muvuge muti’Dore n’umukungugu w’umujyi wanyu wadufashe ku birenge,turawukunguse kandi turawubasigiye!

Icyakora mubimenye neza,Ingoma y’Imana iri hafi.Ndabibabwiye:Kuri wa munsi w’urubanza,Sodoma izababarirwa kurusha uwo mujyi.

Ba bigishwa uko bari 72,bagaruka bishimye cyane,bavuga bati »Mwigisha,na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe »Arababwira ati « Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo.

Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga,n’ubwo gutsinda umwanzi wese kandi nta kizashobora kubahuganya.
Nyamara,ntimwishimire ko roho mbi zibumvira,ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru. »(Lc10,1-12.17-20)

Icyumweru cyiza cy’ituze n’amahoro kuri buri wese.

By P.B

From Tanzania to Rwanda: the wind of wings

It is not less important to our country to learn from tanzanian experience.Anyway,it is clear that the will is to share this experience with other Africans.

In this way,Tanzania International Container Terminal(TICT)envisages extending wings to neibhouring Rwanda by opening the Kigali office on july, 2016.

In our opinion, we think it will not be only container transport but also manufacturing vehicle and machinery for agricultural development. Indeed, it is a thousand pities that we import always machineries made in China or in South Africa instead of producing ours own made in Rwanda.

If Tanzania is ready to win respect by his helicopters made in Tanzania, why this wind wouldn’t blow on Rwanda in order to show what kind of engineers we have?

Many will say that it is all wind!Unless they see a real transformation in exchange of technologies, they would be in the truth.

By P.B

Abanyarwandakazi bafite isoko ry’ikimero muri Uganda!

Nta kintu gisigaye kiryoshye nko gutwara abantu Kigali-Kampala.Ku wa kane nimugoroba imodoka zacu ziba zuzuye bene za nkumi n’abamalayika banyereraho bakagwa.

Abenshi ngo aba ari abakozi bagiye kongera ubushobozi mu masomo ya week-end atangirwa muri za Univerisite z’aho muri Uganda.Abandi na bo bakaba abanyeshuri bo muri za Kaminuza zo mu Rwanda ngo bagiye kwihugura mu Cyongeleza.

Kuri iyi week-end, Abagandekazi bakorera i Kampala na Malaba bari bakamejeje.Nk’abakozi bagize umwuga ikibero cyabo(sex workers ou travailleuses de sex),bo batanga imisoro yo guparika(workstation).Ariko ngo ntacyo byari bibatwaye kwishyura Leta ibihumbi 9 by’amashiringi ukinjiza arenze miliyoni imwe n’igice mu kwezi,amafaranga mwarimu ageraho bimugoye mu mwaka.

Ikibazo bafite ngo ni uko isoko baryambuwe n’Abanyarwandakazi badakorera ku mugaragaro bityo ntibatange n’iyo misoro.Kandi koko iyo ugeze hariya Kampala Centre cyangwa ahagana kuri Mengo Kisenyi,usanga indaya zirwanira abagabo,buri yose itanga igiciro(price) nk’uko mbere aha byari bimeze ku myenda ya caguwa muri Nyabugogo.

Abanyarwandakazi 1Biba akumiro iyo ari nk’umuzungu cyangwa Umusomali(ngo bo ntibatinya kwishyura amadorali 500 ku ituru!).Kubera iyo mpamvu,ku masaha amwe n’amwe y’umugoroba,abantu biyubashye bahanyura badakoza amaguru hasi.

Bene abo, ngo ni bo Abanyarwandakazi baboneye igisubizo mu rwego rwo kwihangira umurimo ukoranye isuku.Kubera ubuzima buhenze muri Kigali no muri za Kaminuza zo mu Rwanda, abagore n’abakobwa bajyayo baba bazi icyo gukora.Abagande na bo ngo bakunda Abanyarwandakazi kubera ikimero gishitura, n’ubunyamwuga bakorana uwo murimo mu mahoteli yiyubashye.

Natwe ku cyumweru turabibona mu mataha. Ibyishimo abagenzi bacu baba bafite byagukoresha accident. Si nko ku wa kane cyangwa ku wa gatandatu ubwo buri wese aba acecetse nk’umunyeshuri uri gutekereza ikizamini.Kuri uwo mugoroba, ibitwenge biba ari byose.N’ubwo baba bagarutse ku zuba n’amapfa byo mu rwa Gasabo,nibura baba batahanye utuzabarenza iminsi,bagategereza week-end itaha.

Muri iyi Mpeshyi n’ibiruhuko haziyongeraho n’utunyange two muri secondaire tuba tugiye kunoza Icyongeleza twitegura ibizamini bisoza umwaka.Birumvikana ko baboneraho gukora akazi k’ibiruhuko ngo bunganire ababyeyi.Natwe ariko bizadufasha kubona cash yo kwishyura vuba inguzanyo za banki.Burya ibintu ni magirirane.

By Dan Bagabe/Kigali

Hindura icyerekezo:T’ai Chi Chih 4

Ubuzima bujyana no guhindura icyerekezo.N’uwaryamye ntahindukire,ntaba akiri muzima.Niba ushaka guhora wemye, hindukira uhindure ibintu.Ni yo ntego y’uyu mwitozo.

Erreur
Cette vidéo n’existe pas

Gereranya n’uyibanziriza,wumve itandukaniro.

By B.P

Umukecuru w’imyaka 80 aracyaterura ibiremereye!

Nk’uko tubikesha « Guiness des Records« ,Umunyamerikakazi Wilma Conner aracyatangaza abantu.Ku myaka 80 aracyakomeye kuri siporo ye yo mu buto.Yavutse tariki 9 gicurasi 1935,ariko na n’ubu aracyakina imikino ngororamubiri yo guterura ibiremereye (bodybulding).

Mu mwaka wa 2011 mu kwezi kwa munani yabaye uwa mbere muri Shampiyona y’abagore yabereye Colorado(USA),kandi ngo ntateganya kubihagarika agihumeka.Ngo bituma ahorana akanyamuneza.Abatikoza siporo bitwaje ko bashaje,yababera urugero.

By P.B