Dore umugabo utagombera ibindi bikoresho ngo atemagure imyungu ihaza imbaga!Umutwe we uramuhagije.Kandi ngo agifite umusatsi ntiyabishoboraga.
Aho aciriye ako gahigo,abantu basigaye bibaza niba guharangura umutwe bitawutera gukomera koko.Abanyarwanda rero baba barabivumbuye batabizi!
Ngo burya kogosha imfungwa zose bakazimaraho umusatsi,si ikibazo cy’isuku gusa.Impamvu ni uko imfungwa ziza muri gereza ziba zisasanganywe umutwe woroshye;zigomba gufashwa ngo zizasohokemo zishoboye kuwifashisha!
Guharanguza umutwe rero byaba biwutera gukomera bidasanzwe.Ikimenyetso simusiga ni nka wa mutwe Zidane yateye Materazzi mu mukino w’igikombe cy’isi 2006.N’ubwo yahawe ikarita y’umutuku,ubu ntibimubujije kuba Umutoza w’ikipe ikomeye nka Real Madrid!
Ariko se gutegura umutwe kuri ubwo buryo nta sano byaba bifitanye n’uko mu iteramakofe(boxe)amakamba menshi yambikwa abiharanguje?Nka Mike Tyson,Marvin Hagler,Jean Marc Mormeck…
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.