Abakunda Imana ntibajya babura igihe cyo kuyumva.Abayumva bitewe n’uko bayikunda ntibafata inzira zindi nk’abatayumvise.Bamwe bayumva igihushuka bagakurizaho kuyizinukwa bakwiye kwibaza ngo Imana twumvise ni yo twabonye?
Hari abumvise Imana yo mu gitabo cy’Amategeko aba ari yo bashyira imbere(amategeko).Abandi bumvise Imana y’amahoro, bimika amahane ngo hatazagira ubahangara.Hari n’abumvise ko Imana itanga imbaraga,bayikabiriza bazirata maze bigira akadashoboka.
Bose icyo bibagiwe ni uko n’utarabona Imana yumvise itegeko ryayo.Iryo tegeko rihabwa agaciro n’ijambo,kandi ngo ijambo ryiza rivuye ku mutima,burya ngo ni Nyina w’Imana.
Buri wese niyibaza urwego agezemo ahindura itegeko ijambo rivuye mu kanwa ke,azumva neza uko byari bikwiye kugenda ku Ijambo ry’Imana. Tubizirikane mu isomo rya mbere ry’iki cyumweru:
Koko,iri Tegeko ngushyikirije uyu munsi ntabwo ari akadashoboka kuri wowe,nta n’ubwo riri kure aho udashyikira.Nta bwo riri kure ku ijuru,ngo ube wakwibaza uti « Ni nde uzatuzamukira ku ijuru ngo azaritumanurireyo,maze aritubwire, turikurikize? »
Nta n’ubwo riri hakurya y’inyanja,ngo ube wakwibaza uti « Ni nde uzatwambukira ngo arituzanire,maze aritubwire,kugira ngo turikurikize »?Koko rero iryo jambo rikuri bugufi cyane,riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe,kugira ngo urikurikize.(Dt30,10-14)
Ushaka kuryoherwa bihagije n’iki cyumweru yakongeraho n’isomo rya kabiri(Col.1,15-20), hanyuma akikuza Ivanjili(Lc.10,25-37). N’abasa n’abaguye mu gico cy’abajura,babonere Imana mu babatabara n’ababitaho.
By P.B