Mu bihugu hafi ya byose,abitabira umurimo wo gukorera Imana bagenda bagabanuka.Yewe n’abitabira iby’Imana na bo ugasanga ni mbarwa ugereranije n’umubare w’abatuye ibyo bihugu.
Hari ababibonamo amahirwe kuko ababatijwe bose bamaze kuba nk’umunyu wageze mu biryo.Abandi bakabibonamo ikibazo ko iby’Imana bitagifite agaciro mu maso y’abantu.
Abake bakibikomeyeho babona ubwo bwinshi bw’ababitaye,ari nka yamirima yeze ari myinshi,ikaba ikeneye abasaruzi.Rimwe na rimwe bareba uburyo imyaka ikomeza gupfapfana, bakibaza iki kibazo: « Ko abasaruzi barushaho kuba bake kandi dusenga,dukore iki?Ese Nyir’imyaka ntatwumva? »
Nyamara icyo kibazo bakibajije kuri ubu buryo,ibintu byahindura isura: « Twebwe hari ikitubuza kuba abasaruzi?Atubwiye ngo ‘Ngaho nimugende’,twamwemerera? »Reka tumutege amatwi mu Ivanjili y’iki cyumweru:
Nyagasani ahitamo n’abandi 72,maze abohereza imbere ye babiri babiri,mu mijyi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura.Arababwira ati »Imirima yeze ni myinshi,ariko abasaruzi ni bake;nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye.
Ngaho nimugende;ndore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. Ntimugire icyo mujyana,kaba agasaho k’ibiceri,waba umufuka,zaba inkweto;kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya.Urugo rwose mwinjiyemo,mubanze muvuge muti’Amahoro kuri iyi nzu!’
Nihaba umuntu w’amahoro,amahoro yanyu azamusakaraho;nahabura azabagarukira.Mugume muri iyo nzu,munywe kandi murye icyo babahaye,kuko umukozi akwiriye igihembo cye.
Ntimukave mu nzu mujya mu yindi.Umujyi wose muzinjiramo bakabakira,muzarye ibyo babahereje.Mukize n’abarwayi muhasanze,kandi mubabwire muti ‘Ingoma y’Imana ibari hafi!’
Naho rero umujyi wose muzinjiramo ntibabakire,muzajye mu materaniro yabo,muvuge muti’Dore n’umukungugu w’umujyi wanyu wadufashe ku birenge,turawukunguse kandi turawubasigiye!
Icyakora mubimenye neza,Ingoma y’Imana iri hafi.Ndabibabwiye:Kuri wa munsi w’urubanza,Sodoma izababarirwa kurusha uwo mujyi.
Ba bigishwa uko bari 72,bagaruka bishimye cyane,bavuga bati »Mwigisha,na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe »Arababwira ati « Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo.
Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga,n’ubwo gutsinda umwanzi wese kandi nta kizashobora kubahuganya.
Nyamara,ntimwishimire ko roho mbi zibumvira,ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru. »(Lc10,1-12.17-20)
Icyumweru cyiza cy’ituze n’amahoro kuri buri wese.
By P.B