Umutagatifu w’umunsi: Sainte Thérèse d’Avila

Umugore wa mbere washyizwe mu rwego rw’abigisha ba Kiliziya(Docteur de l’Eglise),Tereza yavutse tariki ya 28 Werurwe 1515,yitaba Imana ku wa 15 Ukwakira 1582.
Umuryango w’Ababikira b’Abakarumeli yinjiyemo ari muto,yawuhaye isura nshya(Carmel réformé).Bagenzi be yabashishikarizaga kwita cyane kuri muntu w’imbere iyo(l’homme ou intériorité)ufasha mu isengesho ribwira Imana nk’umukunzi(Oraison)musangira ibyicaro(demeures.)
Yakundaga kuvuga ati(citations):

« S’il y a beaucoup de demeures au ciel,il y a beaucoup de chemins pour y arriver. »

« Ceux qui ont déjà commencé à faire oraison,ont compris l’importance ,pour eux, de ne pas en rester aux premières Demeures.Mais souvent,ils ne sont pas encore assez déterminés à ne pas y rester,ils ne s’éloignent pas encore des occasions,ce qui est fort dangereux. »

« Dans ce travail spirituel,celui qui pense le moins et veut le moins ,obtient plus;ce que nous devons faire,c’est demander comme le font de pauvres nécessiteux devant un grand et riche empereur;ensuite baisser les yeux et attendre humblement. »

« Que rien ne te trouble
Que rien ne t’effraie
Tout passe
Dieu ne change pas
La patience tout obtient;
Celui qui a Dieu ne manque de rien
Dieu seul suffit. »

Nadufashe gutegura neza Umunsi wa Nyagasani kandi natwe dusabire  Avila,umujyi wamuhaye kubona izuba.

By P.B

 

Rwanda:Padiri Kabera Alphonse wa Diyosezi ya Cyangugu azize iki?

Urupfu rwa padiri Alphonse ruradutunguye.Ku myaka 65 gusa ruramwivuganye.Agiye yujuje 38 y’ubusaseridoti yahawe mu 1979.Yari umupadiri wa diyosezi ya Cyangugu.Ubu yakoreraga ubutumwa bwa Kiliziya muri paruwasi katedrali ya Cyangugu.

Ibibazo ni byinshi

Abakristu bo mu maparuwasi yabayemo nka Mushaka,Hanika,Shangi na Nkanka n’ahandi bakomeje kwibaza ku by’urupfu rwe.Ababanye na we bamuzi nk’umupadiri witurije,uvuga make kandi wiyitaho.Kuri bo ngo ntibisanzwe ko umupadiri apfa gutyo gusa ku myaka nk’iriya!Ngo arakenyutse rwose…

Azize urw’ikirago cyangwa yishwe?

Igiteye urujijo kurushaho ni inkuru ziriwe zicicikana kuri net no kuri za Whatsapp ngo yishwe anigiwe mu cyumba cye mu ijoro rishyira ku wa 26.09.2017.Abapadiri bagenzi be bemeza ko yarasanganywe indwara y’igisukari(diabète)yo ku rwego rwo hejuru.

Ntibitangaje ko yamutsinda mu kirago cyangwa mu ntebe,nk’ufashwe n’umutima(infarctus)kubera kuzamuka cyangwa kumanuka kw’ibipimo(hypertension ou hypotension).Kandi ngo umurwayi wa diabète ashobora kwitahira mbere y’imyaka 5 cyangwa 10 kuyo yari kuzamara.

Ese hari ikizatangazwa ku bizamini byo kwa muganga nyuma y’urwo rupfu kugira ngo abashidikanya na bo bemere?Reka dutegereze ejo ku wa gatatu tariki ya 27.09.2017 mu Misa yo kumusezeraho nk’uko biri muri iri tangazo ry’Umwepiskopi wacu:Misa yo gusabira padiri KaberaAbatazashobora kuhagera muzasabire na diyosezi yacu.Kandi na padiri twakundaga aruhukire mu mahoro(RIP).

By Uwera Jocelyne Mico/Cyangugu

%d blogueurs aiment cette page :