N’ubwo atari uwa vuba aha(907-929),mutagatifu Wensisilasi yabera benshi urugero rwo kuba intwari bahuza intwaro z’ukwemera n’iz’ubutegetsi.
Akicara ku ntebe ya Bohême(Duc de Bohême) yari afite imyaka 18 akajya mu misa yihishe nyina warwanyaga ubukristu. Gukunda Imana no kuyubaha yabitojwe na nyirakuru Ludmilla. Kubera imbaraga yakuraga mu guhabwa Ukaristiya, uwo musore yacunguye abagaragu benshi b’abapagani(esclaves païens)abishyuriye mu isoko rya Prague(racheter)kugira ngo babatizwe.
Ibyo ntibyanyuze nyina(Drahomira)na murumuna we(Boleslas)bahisemo kumwikiza.Uwo murumuna we na we washakaga iyo ntebe,yamwicishije asohotse mu kiliziya ya Boleslava(République tchèque).
Wensisilasi yanze kwirwanaho akoresheje inkota(épée),ahubwo abwira murumuna we ati » Sinakica umuvandimwe wanjye,ndakubabariye. »
Bamutsinze aho afite imyaka 23.Hari tariki ya 28 Neli 929.Uretse kuba urugero rw’abategetsi bubaha Imana, Kiliziya imufata nk’umuvugizi w’abahereza ba Misa(Servants d’Autel). Isengesho rye rigere ku mutima w’abayobozi bakiri bato n’abadaterwa ipfunwe n’ukwemera kwabo.
Umunsi mukuru mwiza ku bitwa Wensisilasi, kimwe na ba Lioba, Loucas na Lucas.