Mutagatifu François de Sales, umuvugizi w’abanyamakuru

Yavukiye mu muryango ukomeye.Ababyeyi be bashakaga ko aba umunyamategeko(juriste)w’ikirangirire;bamujyanaga mu mashuri ahanitse banga ko azaba padiri nk’uko yabyifuzaga.Mu gihe yahatanaga muri ubwo bumenyi bw’amategeko yaje gucika intege ndetse n’ubuzima bubura icyanga (désespoir).

Muri iyo myaka y’ubuzima bw’ishuri,n’inyigisho zivuga cyane iby’umuriro w’iteka zari ziganje(prédestination de Calvin).Yakijijwe n’isengesho ryahimbwe na Mutagatifu Bernard aho yagiraga ati « Muzirikane ibyiza,Souvenez-vous ».Icyyo gihe yari afite imyaka 20 maze iby’Imana bimucengeramo bityo.

François uyu, yavukiye ahitwa Chateau de Sales(Savoie)mu mwaka wa 1567,ahabwa ubusaseridoti mu 1593.Mu byo yari ashyize imbere ni ukwereka abantu uburyo bwo kwitagatifuriza mu mirimo yabo ya buri munsi.

saint_francois_de_salesGuhera mu 1923,Kiliziya imwibuka nk’umuvugizi w’abanditsi n’abanyamakuru(saint Patron des écrivains et des journalistes)kubera uburyo inyandiko ze yashakaga ko zigera kuri benshi barimo n’abo batumva ibintu kimwe.

Afatanyije na Jeanne de Chantal,yashinze umuryango w’abihayimana bahuza isengesho n’ibikorwa by’urukundo(religieuses de la visitation)kuko bashyira imbere gusurana nk’uko Mariya yabigiriye Elizabeti(Lc 1,39)

Kuva yakitaba Imana muri 1622,inyigisho ze ntizahagaze.Nyuma y’imyaka 200,Jean Bosco yamugendeyeho ashinga umuryango wamwitiriwe, »Salésiens ». Aya ni amwe mu magambo akomeye(citation)bamwibukiraho,cyane cyane ajyanye n’umutima woroshya(douceur):

« Soyez le plus doux que vous pouvez et souvenez-vous que l’on prend plus de mouches avec une cuillerée de miel qu’avec cent barils de vinaigre.S’il faut donner en quelque excès,que ce soit du coté de la douceur ».

Kuri iyi tariki ya 24 Mutarama,abitwa ba Frank,Francis,Franck,Félicien..kimwe na Paula na Paulette,tubifurije umunsi mukuru mwiza.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :