IBIDUKIKIJE: INGARUKA Z’IRUKA RY’IKIRUNGA CYA NYIRAGONGO

Mu gihe cy’amasaha atatu bimenyekanye, abagera ku bihumbi 3500 bari bamaze guhungira mu Rwanda mu mujyi wa Gisenyi. Uko bwagiye bucya ni ko abaturage bagiye baba benshi

Conséquences environnementales

Amakuru y’iruka ry’ikirunga cya NYIRAGONGO yatangiye kumenyekana ku mu goroba w’uyu wa gatandatu tariki ya 23 ubwo amahindure (laves)yatangiraga gusohoka hanze ku gasongero k’icyo kirunga akamanuka atwika imisozi ntacyo asize inyuma, maze hejuru y’umujyi wa Goma hakuzura ibicu by’umutuku uvanze n’umuhondo.

La coulée des laves(umushongi w’amakoro wamanukaga)

Imiterere y’iki kirunga

Ikirunga cya Nyiragongo ni ikirunga kimaze imyaka itari mike kibayeho, kikaba giherereye mu burasirazuba bw’ Igihugu cya RD.Congo, nko mu birometero icumi ( km10) uvuye mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda mu burengerazuba bwarwo, mu Karere ka Rubavu, umujyi wa Gisenyi.

Icyo kirunga cyigeze kuruka ahagana mumwaka 1977, ubwo abasaga 600 bahaburiraga ubuzima ndetse hakanangirikira byinshi. Cyaherukaga kuruka na none mu mwaka wa 2002 aho abagera kuri 250 bahasize ubuzima n’abasaga 120000 bagasigara badafite aho kuba ndetse hakangirika byinshi ku kigereranyo cya 20% cy’abaturage b’umujyi wa Goma.

Nta bimenyetso bya vuba

Ibimenyetso by’uko icyo kirunga kigiye kongera kuruka byari byatangiye kugaragara mu mwaka wa 2020. Muri uyu mwaka nta bimenyetso cyagaragaje. Gusa ubusanzwe ni cyo kirunga giteje impagarara kurusha ibindi biri muri parike y’Ibirunga/ Virunga , iri hagati ya RD. Congo, Uganda ndetse n’u Rwanda. Kuba kitarazima, bituma abaturage batari bake baturiye imijyi ya Goma na Gisenyi bahora bahangayitse.

Muri iyi minsi y’ibigeragezo, Inzego z’umutekano za Kongo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiterere y’ibirunga(Observatoire vulcanologique)bakoze iyo bwabaga ngo baburire abaturage uko bagomba kwitwara n’ibice bagomba kwerekezamo bahunga.

Ingaruka ni nyinshi

Mu gihe cy’amasaha atatu bimenyekanye, abagera ku bihumbi 3500 bari bamaze guhungira mu Rwanda mu mujyi wa Gisenyi. Uko bwagiye bucya ni ko abaturage bagiye baba benshi, bagahunga berekeza mu Rwanda, bitwaje ibikoresho byabo harimo n’ibiryamirwa.

Baje ijoro ryose bambuka umupaka w’u Rwanda

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 23 Gicurasi, umuyobozi w’umujyi wa Gisenyi yatangarije Radio Rwanda ko abari hagati ya 5000-7000 b’abaturage ba RD.Congo bamaze guhungira mu Rwanda. Yongeyeho ko mu ijoro ribanza, hagaragaye umubare w’abatari bake bari bahagaze ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo(Petite Barrière) uri i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi.

Ubwinshi bw’impunzi…

Hagati aho, kuri uyu wa mbere tariki 24, byagaragaye ko umuriro w’amashanyarazi wari wabuze mu bice byinshi by’umujyi wa Goma ,ndetse ko n’umuhanda munini uyihuza n’uwa Beni wari wuzuriwe n’amahindure(laves) ava muri icyo kirunga.

N’ubwo abantu 15 ari bo byari bimaze kumenyekana ko bahasize ubuzima, ku ruhande rw’u Rwanda naho imitingito ya hato na hato imaze kwangiza byinshi birimo amazu, imihanda n’imyaka mu mirima.

Imirima, amazu n’imihanda byangiritse

Byumvikane ko mu minsi iri imbere, hashobora kuba ikibazo cy’ibiribwa ku masoko kuko imihanda y’ingenzi binyuzwamo yafunganye bikomeye. Si abarwayi gusa mu bitaro kubera indwara zizaterwa n’ibura ry’amazi(imiyoboro yacikaguritse), ni no kwitega inzara mu baturage, haba i Goma cyangwa i Rubavu.

Posté par Eugène Be.

%d blogueurs aiment cette page :