Rwanda: Kagame Ange muri Guverinoma nshya!

Hari amakuru yizewe neza agaragaza imiterere ya Guverinoma nshya mu Rwanda. Ikizaranga iyo Guverinoma ni umubare munini w’abagore uzaba uyigize:10/23

Muri bo harimo Ministre w’Intebe: Uwacu Julienne; Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: Nyirasafari Espérance; Urubyiruko n’Ikoranabuhanga: Kagame Ange;Abakozi n’Umurimo: Uwizeye Judith; Ubuhinzi n’Ubworozi: Geraldine Mukeshimana; Ibikorwa Remezo: Clare Akamanzi; Uburezi: Séraphine M.ntabana; Muri Présidence: Venantia Tugireyezu; Ubuzima:Dr Diane Gashumba; Imirimo y’Inama y’Abaministre: Stella Ford Mugabo.

Abandi bagabiwe ni: Frank Habineza wagizwe… na Mpayimana Philippe wagizwe uw’Ibiza no gucyura Impunzi. Hari kandi na Donald Kaberuka wagarutse muri Ministere y’Imari n’Igenamigambi. Ibi bibaye impalpable, yaba ari inkuru nziza ku Rwanda? Turacyabikurikirana. 

By Dusabe Usiel/ Nyarugenge 

Rwanda:Mu matora ya Prezida, kuki Fr. Habineza wa Green Party yarushijwe na Ph. Mpayimana ?

Mu gihe abandi bibereye mu buryohe bw’intsinzi,hari Uturere turi mu gahinda ko twatoye nabi kubera amajwi ya Fr.Habineza na P.Mpayimana kandi atarenga 1%.

Muri aya matora, intsinzi ya FPR yari yitezwe nta gushidikanya. Ishyaka ubwaryo nk’Ikotanyi risanganywe ingufu.Kuri zo hakiyongeraho iz’andi mashyaka arenga 8 yashyigikiye umukandida wayo.Amajwi arenga 98% Paul Kagame yegukanye arabihamya ku buryo nta n’uwatinyuka kujurira.

Igitangaje ni ukuntu mu bo bari bahanganye na we,umukandida wigenga Philippe Mpayimana yarushije Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Green Party. Ese ibi byaba byaratewe n’iki? Ni imbaraga nke z’ishyaka cyangwa ni ikibazo cy’umukandida udashoboye?Elections au Rwanda.jpg

Twashatse kumenya impamvu,maze kuri iki cyumweru tunyarukira muri utu Turere uko ari dutatu aba bakandida bombi babonyemo amajwi ajya kuba menshi:Nyaruguru,Rusizi na Ngororero.

Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora,muri utu Turere twonyine,ukuyemo Diaspora,ni ho aba bakandida bashoboye kugeza hafi kuri 1% ry’amajwi. Nko muri Nyaruguru Fr.Habineza yagize 1.31% na P.Mpayimana agira 1.38%; muri Ngororero,umukandida wa Green Party yagize 0.87% naho P.Mpayimana abona 1.02%; mu Karere ka Rusizi, Fr.Habineza yahakuye 0.9% mu gihe P.Mpayimana yegukanye 1.1%.

Mu gihe abandi bari bibereye mu buryohe bw’intsinzi,twatunguwe no kubona utu Turere turi mu gahinda ko twatoye nabi.Mu Karere ka Nyaruguru ho,abo twaganiriye bavuga ko impamvu nyamukuru ari uko bigaragara ko batereranywe muri manda yashije.Ngo bashakaga ko bikosorwa.

Rusizi na Ngororero na ho twahageze.Aho ho bahurije ku kintu cy’ubudasa bw’umukandida wigenga;abemeye ko tuvugana batubwiye ko P.Mpayimana,n’ubwo nta byinshi bamuziho,yerekanye ko ibintu bye yabiteguye kuko yabibasomeraga uko byanditse ku buryo gahunda ye atari amagambo cyangwa igipindi.Tuzaba tureba ikizakurikiraho.

Imanishimwe Jonathan/Kicukiro

RDC:La population vit sous la menace des attaques incessantes

Dans ce pays immensément riche et pauvre,la population qui n’a ni paix ni pain, a autant peur des policiers que des miliciens.

Dans ce géant drôlement endormi en Afrique,la population n’a d’autre pain que l’insécurité.Que cela soit au Sud-Kivu,au Nord Kivu ou au Kasaï,les habitants de la République Démocratique du Congo(RDC) vivent dans la peur quotidienne.

Ceux des localités de Lulimba et Lubichako dans le territoire de Fizi (Sud Kivu)sont attaqués le 30 juin par les Maï-Maï Yakutumba et craignent une nouvelle incursion de cette milice.

Malgré la présence de la mission conjointe de la MONUSCO et du gouvernement provincial dans ce territoire, les miliciens Yakutumba rodent toujours dans les environs et menacent d’y revenir.

Le salut est nulle part

Les femmes que nous avons rencontrées vers Kabare,affirment qu’elles sont chassées de leurs champs par des éleveurs du groupe Gumino.Non loin de Kadutu,les enfants habitués au bruit des armes,sont abandonnés à eux-mêmes.

Dans la province du Lomami,la population a autant peur des policiers que des miliciens.Ainsi les électeurs vont s’enrôler dans les territoires voisins de Tshilenge et Ngandajika. Ce qui ne leur permettra plus de voter dans leur territoire de Luilu.

Au Sud-Kivu,les habitants dénoncent des tracasseries des militaires qui, pendant des opérations Sokola , ont érigé plusieurs barrières où tout passant doit débourser au moins 500 FC.Personne ne pense à tous ces gens qui ne parviennent plus à manger au moins une fois par jour.

Tout est à feu et à sang

La situation est tellement déplorable que plus de 4000 ménages ont quitté leur territoire pour se réfugier dans la ville de Beni,par exemple.Dans ces endroits reculés,toutes les maisons ont été détruites, les routes sont devenues impraticables.

Les victimes meurent de leurs blessures, car les centres de santé sont aussi détruits.Et quel est l’avenir de ces innombrables enfants là où les écoles ont été pillées et incendiées?Les élections incertaines vont-elles devenir un remède?Nous en doutons.

By Martin Jumatatu/Bukavu

Ubuzima bw’abatagatifu:Saint Ignace de Loyola,umuhamya w’ikuzo ry’Imana mu buzima budacagase

Inigo Lopez de Loyola,ari we uzwi mu gifaransa nka Ignace de Loyola,yavukiye Azpeitia mu gihugu cya Espagne mu mwaka wa 1491.Ni umuhererezi mu bana 13 bo mu muryango w’abanyacyubahiro(nobles)bo muri icyo gihugu.

Nyina yitabye Imana afite imyaka 7,na se akurikiraho ubwo yari agejeje kuri 15.Nyuma y’urupfu rwa se,Ignace yarerewe mu bigo bya cyami(vie de cour)aho yinjiye cyane mu myitozo ya gisirikare(exercices des armes).

Ubwo Ubufaransa bwateraga umujyi wa Pampelune(1521),yarwanye urugamba ariko arukomerekeramo bikomeye cyane.Aho yari arwariye mu bitaro,yaboneyeho umwanya wo gusoma ubuzima bw’abatagatifu,atangira no guhinduka buhororo buhoro.

Muri iyo nzira y’uguhinduka ,yafatiye urugero kuri Mutagatifu Fransisko wa Asizi,maze asanga ari ngombwa kwishyira hamwe n’abandi bahuje ishyaka(zèle)kugira ngo barwanirire ukwemera nk’abasirikare ba Yezu.

Ngicyo icyamuteye gushinga umuryango uzwi nk’Abayezuwiti(Jésuites ou Compagnie de Jésus).Yemeza kandi ko kubigeraho,Nyina wa Yezu yabigizemo uruhare kuko aba mbere bahuye nyuma ya misa yo ku munsi mukuru wa Assomption:15 août 1534.

Muri icyo gihe we yakomeje amasomo(études universitaires),nuko ahabwa ubupadiri tariki ya 24 Kamena 1537.N’ubwo uwo muryango usa n’uwatinze kwemerwa(22 septembre 1540)byamweretse ko gutsinda intambara bisaba imyitozo y’igihe kirekire.

Ngiyi imvano y’inyandiko ze « Exercices Spirituels » zikunze gukoreshwa mu myiherero y’iminsi 30 kuko kuri we,uwemera wese agomba gukora imyitozo ihuje n’imiterere y’urugamba kugiran go arutsinde.

Ni yo mpamvu umutwe n’umusozo w’inyandiko ze byarangwaga n’izi nyuguti uko ari enye: AMDG(Ad Majorem Dei Gloriam=pour la plus grande gloire de Dieu).Nguko uko umuntu wuzuye(équilibre de l’ame)akoresha ubushishozi(par discernement)kugira ngo abe umuhamya w’Imana mu buzima budacagase.

Nko kuri iyi tariki ya 31 Nyakanga 1556 ni bwo Ignace yitabye Imana.Umunsi nk’uyu nugusabira umuryango yashinze ari nawo Papa François akomokamo.

By P.B