Izina yahawe rituma aba uwacu?

Abakristu ni benshi kandi banyuranye.Bamwe basenga ku Isabato,abandi bakazinduka ku cyumweru.Baba banyuranamo birukira muri izo nsengero.Abo kandi na bo ni abakemera ko ari aba-Kristu,wawundi ubahamagara.Nk’uwitaba inshuti,ntibamwima amatwi kandi abakunda.Muri uko kwiruka,baba bagiye kumva icyo Imana ibabwira.

Uko kunyuranya ni ko gutuma twibaza niba izina yahawe ari ryo ribitera.Bamwe bati ni « Yezu »,abandi bati ni « Yesu »!Nuko rukabura gica.Nyamara ugusenga nyako ni ugufafasha buri wese kumva ko umuhamagaro we ugomba kugirira abandi akamaro aho kubigizayo.Izina rya Yezu/su nirifashe n’undi kuba uwacu aho kumubuza amahoro n’amahwemo.

Tubizirikane kuri iki cyumweru gitangiye ibihe bisanzwe(temps ordinaires) bya nyuma y’iminsi mikuru ya Noheli kandi kiturarikira guhimbaza ubumwe bw’abemera(semaine de l’unité des chrétiens,18-25 janvier).Reka duhere ku isomo rya kabiri:

« Njyewe Pawulo,watorewe kuba intumwa ya Yezu Kristu,uko Imana yabishatse,hamwe n’umuvandimwe wacu Sositeni,kuri Kiliziya y’Imana iri i Korinti,ariyo mwebwe abatagatifujwe muri Yezu Kristu,mugahamagarirwa kuba intungane hamwe n’abandi bose biyambaza,aho bari bose,izina rya Nyagasani Yezu Kristu,Umwami wabo n’uwacu:tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana,Umubyeyi wacu,no kuri Nyagasani Yezu Kristu« (Kor.1,1-3)

 

Uwaba afite akanya yakongeraho isomo rya mbere(Iz. 49,3.5-6)maze akikuuza Ivanjili(Yoh.1,29-34)niba ashaka guhamya no gushyira ku mugaragaro imbaraga n’ineza akesha batisimu yakiriye muri Kristu Yezu.

Icyumweru cyiza kuri buri wese.

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :