Ku itariki ya 17 Mutarama,Kiliziya yibuka ubuzima bwa Mutagatifu Antoine(le Grand ou du Désert).Yabayeho ahagana muri 251 atabaruka muri 356 yujuje imyaka 105 y’amavuko.
Ubwo yari ageze mu gihe cy’imyaka 20,yinjiye mu kiliziya,bihurirana n’uko hasomwe ivanjili y’umuhungu w’umukungu(Mt 19,16-22),imukora ku mutima yumva ariwe ubwirwa koko,maze ahitamo kureka ubukire yakeshaga umuryango.Kuva ubwo yiyemeza kujya kwiturira mu butayu.
Yashakaga kwibera wenyine(dans la solitude)aho azahurira neza n’Imana.Nyamara inyigisho n’ubuzima bwe mu ntamabara za roho(lutte spirituelle)byakuruye benshi bifuza kumuyoboka.Iyo yamaraga kubereka inzira yo kwitagatifuza basangira Ijambo ry’Imana,banaririmba Zaburi,yimukiraga ahandi ha wenyine.
Ahenshi bamwerekana ageragezwa n’amashitani(démons)mu ishusho y’akagurube kiyoroheje(cochon)ariko Bibiliya n’Ijambo ry’Imana bikamubera inkoni n’ingabo bitamuva mu ntoki.
Abe,cyane cyane abamonaki bitaruye rubanda(moines ermites) yakundaga kubabwira ngo:
« Les épreuves nous sont,en fait,profitables.Supprimez la tentation et personne ne sera sauvé »
« Ne cédons pas à la tristesse comme si nous périssions.Confiance et joie,nous sommes sauvés »
Mwese abiyambaza Mutagatifu Antoine ndetse na Yolaine,Roseline na Théodose,tubifurije umunsi mukuru mwiza.
By P.B