Mu gihugu cy’ubushinwa,umusaza w’imyaka 75 yaratunguranye.Yaramaze iminsi myinshi arwaye Kanseri y’imihogo.Umuhungu we,Huang Mingquan yamumazeho iminsi itari mike amurwaje kugeza aho ashiriyemo umwuka,atagihumeka na gato.
Ibyo murimo ni ibiki?
Hari ku itariki ya 8 Mutarama uyu mwaka 2017 ubwo uwo musaza bamushyiraga mu isanduku (cerceuil)nyuma y’amasaha 2 gusa babonye ko yapfuye.Mu gihe abaturanyi bo muri ako gace ka Sichuan bari bashyuhiranye mu myiteguro yo gufasha umuryango kumushyingura no gutegura ifunguro ryo kumuherekeza(akagurube!),umusaza yaratabaje ati « Ibyo murimo ni ibiki? »
Wa musore yaje yiruka,ayoberwa ikibaye!Ibibazo byari byinshi.Ese ni ukumufungirana byatumye yongera kubona umwuka wo kuvuga?N’isanduku na yo yari hafi kuyikingura yose ayitera imigeri!Bamusohoyemo bamushyira ku gitanda.Uwari umurwaza ni we wagiye mu bindi bibazo byo kwisobanura.
Hari ibitirukirwa
Abantu ntibatangaye gusa baranatunguwe.Bamwe bibazaga niba ari umuhungu wari warambiwe, agashaka kumuhamba ari muzima ariko akibagirwa gufunga isanduku ngo ayihamangire, cyangwa niba nta bibazo bari bafitanye,agashaka ko birangirira aho!
Abandi bo basanga umuco ukwiye guhinduka,ntibirukire guhamba ngo ni uko ntawe urarana umupfu mu nzu.Iyo nkuru y’umushinwa wapfuye akazuka yatumye ako gace k’igiturage kamenyekana ari nako abayobozi bibutsa abaturage ko hari ibintu bitirukirwa,cyane cyane ibijyanye n’ubuzima,iyo bitaremezwa na muganga.
By P.B