Yavukiye mu muryango ukomeye.Ababyeyi be bashakaga ko aba umunyamategeko(juriste)w’ikirangirire;bamujyanaga mu mashuri ahanitse banga ko azaba padiri nk’uko yabyifuzaga.Mu gihe yahatanaga muri ubwo bumenyi bw’amategeko yaje gucika intege ndetse n’ubuzima bubura icyanga (désespoir).
Muri iyo myaka y’ubuzima bw’ishuri,n’inyigisho zivuga cyane iby’umuriro w’iteka zari ziganje(prédestination de Calvin).Yakijijwe n’isengesho ryahimbwe na Mutagatifu Bernard aho yagiraga ati « Muzirikane ibyiza,Souvenez-vous ».Icyyo gihe yari afite imyaka 20 maze iby’Imana bimucengeramo bityo.
François uyu, yavukiye ahitwa Chateau de Sales(Savoie)mu mwaka wa 1567,ahabwa ubusaseridoti mu 1593.Mu byo yari ashyize imbere ni ukwereka abantu uburyo bwo kwitagatifuriza mu mirimo yabo ya buri munsi.
Guhera mu 1923,Kiliziya imwibuka nk’umuvugizi w’abanditsi n’abanyamakuru(saint Patron des écrivains et des journalistes)kubera uburyo inyandiko ze yashakaga ko zigera kuri benshi barimo n’abo batumva ibintu kimwe.
Afatanyije na Jeanne de Chantal,yashinze umuryango w’abihayimana bahuza isengesho n’ibikorwa by’urukundo(religieuses de la visitation)kuko bashyira imbere gusurana nk’uko Mariya yabigiriye Elizabeti(Lc 1,39)
Kuva yakitaba Imana muri 1622,inyigisho ze ntizahagaze.Nyuma y’imyaka 200,Jean Bosco yamugendeyeho ashinga umuryango wamwitiriwe, »Salésiens ». Aya ni amwe mu magambo akomeye(citation)bamwibukiraho,cyane cyane ajyanye n’umutima woroshya(douceur):
« Soyez le plus doux que vous pouvez et souvenez-vous que l’on prend plus de mouches avec une cuillerée de miel qu’avec cent barils de vinaigre.S’il faut donner en quelque excès,que ce soit du coté de la douceur ».
Kuri iyi tariki ya 24 Mutarama,abitwa ba Frank,Francis,Franck,Félicien..kimwe na Paula na Paulette,tubifurije umunsi mukuru mwiza.
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.