Bamwe bakunze kuvuga ko umuvinyu ari mubi ku buzima.Ibyo babiterwa n’uko hari abo uba warasaritse ukabatera gusarara!Nyamara burya ngo ikirahure cya divayi nziza cyongera amahirwe yo kubaho.Ibi biherutse gutangazwa n’inzobere mu bushakashatsi,Pr David KHAYAT ukora mu ishami ryita ku bya Kanseri.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru « Sciences et Avenir »,ngo byagaragaye ko abagore banywa ka divayi barwaye Kanseri y’umura, bagira amahirwe yo kuramba kurusha abanywa izindi nzoga z’ubundi bwoko.No ku zindi Kanseri ni uko.
Ku barwayi 4966 yakurikiranye,Pr Khayat yavuze ko abarenga 3000 biyemereye ko ku meza yabo hatajya habura ka divayi gaherekeza ibyo kurya.Abangaba ni bo bagaragaje ibimenyetso bya Kanseri idafite ubukana bwinshi.Naho abagera ku gihumbi bo binywera inzoga zikaze,abasigaye bakikundira imitobe.Aba bo muri ibi byiciro byombi ngo ni bo imereye nabi.
Ubwo rero uwaba abishoboye,aho kwihata za Whisky cyangwa za Mutzig,Amstel,Legend cyangwa « Igihembo cy’Abagabo » (Turbo King)yagarukira Divayi (wine)akimenyera ukuri k’ubuzima.Iby’imitobe byo ntawabivuga.
Nk’uko biri ku ifoto(image)kandi,kuba ibirahure bitanganya umubare na byo bifite igisobanuro:muri bariya 3000,abafata divayi itukura(vin rouge) hari icyo barusha abanywa iy’umweru(vin blanc).Nababwira iki rero…Ayo mahirwe ntabacike,n’ubwo byaba ibyo gusunika iminsi.
Ibyiciro by’Ubudehe ubivugaho iki?
By P.B