Impuruza ya Muhabura
Hari abo yataye Ruhabo.
N’ubwo abarinzi b’iyo Ngoma
Bariho kandi bahoraho
05.Ntibizabagwa ubuhoro
Bararushye uwa Kavuna ;
Itabaro ryabagize inkomere
Bahigikwa bagifite inkovu
Ngo ni uko baturiye I Kivu!
10.Uwahawe umukoro
Wo guheka umukore
Iyo agororewe kunama
Yegereje ikivi
Ubuzima buba akumiro
15.Ahateguriwe abakungu
Hagacanirwa inkungu;
Ntawe uba akimugira akanama
Ngo nta mahuriro n’inkunguzi
Zitahira iy’Ibisumizi.
20.Ye Rwiririza rwa Sibo
Mu bisabo biresa ibisebo
Hazasubiramo isa?
Ugeze kure ntabura ikirego
Nta n’umubonera ikirago;
25.Bibuka isezerano
Batera indirimbo
Zo kumusezeraho
N’indabo ku irimbi
Batonze umurongo
30.Amarira ari ngayo
Atagira uko angana:
Isasire uberwe
Usize rurese!
Bakarenzaho utwondo
35.Dukora ikirundo
Nk’uwari ikirumbo.
Uwo bapfuye agasoni
Basunikiraho ka sima
Bagafunga bagahamya
40.Ngo umuzimu utazabahama.
Ngicyo icyicaro cy’ivuriro
Ry’abatagira kivurira!
Hababera ivubiro
Ry’ibyuma bibakingira
45.Icyangiro n’ikiziririzi.
Mbe Sano ya Rugina wazize iki
Ko batakikuvuga mu izina?
Ntacyo mbaye ntacyo ndeba
Uko meze kose birabareba.
50.Nta gupfana ubworo kirazira
Warageze I Songa na Kibirizi!
Urambiwe amazimwe
Yitahira kare
Adashungerewe n’abadamazera
55.Yiyambariye wa mwenda wa Adamu.
Natagera n’imuhira
Icyo yishakira ni amahoro
Kure y’abamwanga uruhenu
Mu bipangu byo kwa Mpanguhe.
60.Ubwo n’imva isigaye ihenda
Azasiga n’imyenda
Abuzukuruza bazishyura
Nk’abasangiye umuruho.
Koko ugiye aba yihuse
65.Ntazatinda kwibagirana
Na ya mazina agasibama
Ngo nta nkuru nziza iba ikuzimu.
Hirya hariya bagasigara baseka
Ngo genda rwiza nawe wote
70.Kuri wa muriro waducaniye iteka.
By P.B