Inkeke zikomeje kwiyongera ku ngaruka n’impamvu za Virus ya Zika. Ubushakashatsi bwasohotse muri uku kwezi kwa kane bwagaragaje ko Zika idateye ubwoba gusa ahubwo ari n’ikibazo.
Ni ikibazo kuko itagiterwa no kuribwa n’umubu gusa.Ubu noneho igeze no kwandurira mu mubano w’ababana bakorana imibonano y’ibitsina bisa(homosexuels).Ibi byose bitera bamwe kwibaza impamvu nyayo y’iyi virus n’ako izakururira isi.
Intwaro gahinyuzabagabo
Muri Amerika,hari ibihugu bibiri byonyine Zika itateraga impungenge bitewe n’imiterere yabyo.Ibyo bihugu ni Chili na Canada.Nyamara vuba aha muri Chili higaragaje ibimenyetso by’umubu utera Zika.Na Canada na yo iryamiye amajanja.
Ku rundi ruhande,ibihugu Zika yiganjemo bihuriye ku kintu kimwe gikomeye ku rwego mpuzamahanga ariko gishingiye ku myemerere no ku mico.Icyo kintu ni gahunda zo kuboneza urubyaro no gukuramo inda (contraception et avortement)zishyigikiwe n’ibihugu by’ibinyamaboko(Grandes puissances).
Urugero rufatika ni igihugu cya Brezili.Ngo Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ntiryemera gukuramo inda,uretse mu gihe cyo gukiza umwana cyangwa umubyeyi. Kubirengaho ni icyaha gihanwa n’amategeko.Ariko se hakurikijwe urwego Zika igezeho yibasira abaturage,byakomeza gutyo? Bazitwaza iki bahakana iyo nzira y’indi y’amajyambere?
Kuba gutsimbarara ku mico bishoboka, ni ho bamwe bahera batekereza ko hari hakenewe indi ntwaro nk’uburyo bwizwe neza bwo guhindura iyo mico n’imyemerere kuko ubundi buryo bworoshye(mesures douces)bwari bwarananiranye.
Muri iyo nzira yo guhindura amategeko n’imigenzereze itari yoroshye,Zika irenze kuba gahinyuzabagabo gusa. Uretse n’ibyo,ishobora kuba n’intwaro y’iterambere ryizwe neza.Imijyi yarangwaga n’akajagari (bidonvilles)izikubita agashyi mu kongera isuku…
Intwaro y’irindi terambere
Biragaragara ko Zika atari indwara y’icyorezo gusa ahubwo ari n’intwaro y’iterambere yizwe neza.Icyo duheraho tuvuga ibyo ni uko mu mwaka wa 2013 Ubwongeleza bwakozeumubu OX513A w’ingabo (génétiquement modifié) wagombaga kugabanya ubukana bw’imibu y’ingore itera Zika(par accouplements).
Uwo mubu w’umukorano wakwirakwijwe na Sosiyete Oxitec GM ikora imiti.Ngo wagombaga gutuma Zika igabanukaho 95% mu gace ka Itaberaba mu mujyi wa Juazeiro aho Zika yashinze ibirindiro, n’ahandi.
Ibyo bateganyaga rero si ko byagenze kuko yahinduye isura.Icyo bari bitezeho igisubizo cyabyaye ikindi kibazo.N’ubwo bimeze gutyo,iyo nzira(moustique génétiquement modifié) hari abakiyifitiye icyizere.N’akataraza kari inyuma.
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.