Abantu ntibakubuza kumvira Imana?

Hari ku cyumweru.Kamali na Clémentine bari biteguye kujya gusenga.Mu gihe batekerezaga guhaguruka,bumva ku rugi ngo kraaa,kraaa!Incuti zabo batari baherukanye ziba zibagezeho zitabateguje.

Bakingura mu nda byanga,ariko barihangana.Baraganira biratinda,basanga batazinduwe n’ubusa.Umugore n’umugabo bari mu nzira zo gusenya kandi ari abantu basenga Imana, abandi bagafashwa.

Nuko babasaba kubasengera mu Izina rya Yezu.Bene urugo barabyemera,barambura Bibiliya basangira Ijambo ry’Imana,bayereka imitima yabo.Barangije barateka, basangira n’ibindi byiza.

Ku cyumweru cyakurikiyeho na cyo nticyabahira.Kare kare Inkeragutabara zazindukiye ku miryango na ba bantu b’utugoma n’utudebe ,ngo zirahururiza inama(zitwa ibiganiro) ku Murenge, yo kwakira abategetsi babagendereye.

N’uwo munsi ntibaba bakigiye ku rusengero.Birirwa mu nama kuva saa tatu kugera saa saba.Bakomereza mu yo mu Mudugu kuva saa saba n’igice kugera bwije(saa kumi n’imwe n’igice).Bataha bitotombera iyo

Gutinya amande cyangwa inkoni ntibyatuma utera Imana umugongo ariko ugakiza amagara?Ese hari uwahitamo gukora ukundi akabikira cyangwa bikamugwa amahoro?Amasomo yo kuri iki cyumweru yatwongerera inama.Reka dushakire nibura mu rya mbere ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe ,n’Intumwa:

« Muri iyo minsi bazana Intumwa bazihagarika imbere y’Inama nkuru.Umuherezabitambo mukuru arababaza ati Twari twarabihanangirije dukomeje kuazongera kwigisha mwitwajero zina,none dore Yeruzalemu yose mwayujujemo inyigisho zanyu.Murashaka rero kuduhamya amaraso y’uwo muntu?

Petero n’izindi Ntumwa barabasubiza bati tugomba kumvira Imana kuruta abantu.Imana y’abasekuruza bacu yazuye Yezu,uwo mwishe mumumanitse ku giti.Ni we Imana yakurishije ububasha bwayo ngo abe Umutegetsi n’Umukiza,kugira ngo aronkere Isiraheli ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha.Turi abagabo bo kubihamya,twe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira.

Nuko bahamagara Intumwa bazikubitta ibiboko,bazibuza rwose kongera kwigisha mu izina rya Yezu,maze barazirekura.Ngo zive mu nama nkuru,zigenda zishimye kuko zagize ihirwe ryo kugirirwa nabi,zizira izina rya Yezu.(Actes 5,27b-32.40b-41).

<P>Icyumweru gihire kuri buri wese.

<P>By P.B

%d blogueurs aiment cette page :