Muri Nyabihu,abantu 6 bamaze guhitanwa n’imvura.Ibyangiritse na byo ntibigira umubare.Uku kwezi kwa kane kwarabaziye.Byabaye agahomamunwa kuri iyi tariki ya 20 Mata.Abatapfuye cyangwa ngo bakomereke barasuhutse.Bari kurara rwa Ntambi ku gasozi.
No mu Karere ka Rutsiro(Umurenge wa Kivumu) na ho kuri uyu wa kane tariki ya 21 mu ijoro,inzu zabagwiriye baba nk’abaguweho n’ijuru.Bane bahasize ubuzima,barimo abana batatu.
Kandi abashinzwe iteganyagihe(météo)bemeza ko mu kwezi kwa Gicurasi imvura izikuba nka kabiri.Mu gihe bagitegereje ubutabazi bwo mu nzego zo hejuru(batazi igihe buzabagereraho),abaturage baratabarana baririra ababo n’imyaka yabo.
Nta gushidikanya ko n’inzara izakurikiraho izaba ari injyanamuntu.Ntituzi uko bizagenda.Naho amazu yasenyutse,no kongera kubaka bundi bushya,ni ikindi kibazo.
By Gashirabake Esron,Musanze
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.