Bimaze kuba nk’icyorezo.Nta gasozi ka hano mu Rwanda utasangaho abakobwa batagira umubare babyariye iwabo batarageza ku myaka 18.
Uganira na bo ugasanga abababyarira banganya imyaka na ba se.Ibi byanteye kwibaza nti ariko ubundi aba bana babemerera byagenze gute?Abo basaza bo se babiterwa n’iki?
Ni amayobera!
Hano iwacu muri Nyamsheke,nko mu Kagari kamwe ushobora kuhasanga abarenga 50.Ahaboneka udusantere tw’ubucuruzi n’abamotari,uyu mubare ushobora kwikuba na gatanu.
Impamvu ngo ni uko twe abamotari twagowe kimwe n’abakora muri butiki ngo tugira imvugo zigera vuba ku mutima w’abo bakobwa.
Na none ariko ngo hari n’abasaza baba bibitseho ifaranga,rimwe na rimwe batabanye neza n’abagore babo.Abangavu na bo bakaba bakeneye cash ifatika ngo barusheho kwiyitaho.
Kubera ibibazo bitagira urugero, ababyeyi babaha bagera cyangwa na bo akaba ari ntako bimereye,barabuze uko bigira.
Ibigo by’amashuri biratungwa agatoki
Muri ibi bihe, ibigo by’amashuri bisubiza abana iwabo ngo bajye kuzana amafaranga y’ibintu ibi n’ibi(dore ko ibyasimbuye minerval ari uruhuri).
Abana baba bazi ko basize mu rugo inzara inuma. Bagakata amakorosi kakahava na « number » za ba bosi zigacicikana.Bene kurya na bo bati murakaza neza mboga zizanye!Bakabacumbikira kugera basubiye ku ishuri.
Hari ubwo n’ay’umwe aba adahagije.Umwana akazenguruka mu bipangu nka bitanu cyangwa bakamurarana mu mahoteli atandukanye.Agasubira ku ishuri yumva ari nta kibazo.
Iyo asanze yarasamye, no ku ishuri bakamwirukana,ni bwo atangira kwibaza no kwicuza.Ngo icyo umuntu yanga koko ni cyo abona!
Yangaga kwicara no kureka ishuri kubera ubukene bw’iwabo,none agiye kwicarayo na bo batamushaka ngo umwana w’ikinyendaro atera umwaku.Azatakira nde ko yasangiye na benshi?
Si abana b’abakene bibaho gusa.Umukobwa wa Pasiteri ntiyarusimbutse.Yari arambiwe ikiziriko cy’amasengesho ya se.Bagenzi be bamenyereye umujyi baramusohokanye ngo na we agiye kumva uko bimera.
Aho abereye ak’icyiga kurunga cyambara indosho,Pasiteri yacishije make.Ntakivuga ko ikibazo cy’ibinyendaro ari ababyeyi batita ku bana babo.
Iyi nyigisho yayiducengezagamo buri cyumweru: « Urubyaro rukomoka ku binyendaro ntaho rushingiye,kandi ntiruzahamya imizi ngo rukomere…kuko abana bavukiye mu busambanyi bazagaragaza ububi bw’ababyeyi babo« (Ubuhanga4,1-6). Byararangiye ntakiyigarukaho.Ntiyakwitunga agatoki.
Umaze kubyara na we ntaba akirebeka. Uwamubyariye aramwigarika ngo nta soni umuntu nka njye…!Yamara gutora akabiri no kugarura agasura,byose bikibagirana, bakongera.Ni ikibazo.
Ubu barasaba inzego zibishinzwe kwandikisha abo bana batagombye gucibwa amande ya 2000 frw.Mperutse gusanga batakamba ku Murenge nk’abasaba imfashanyo!Ni bwo nabonye ko uburenganzira bw’umwana bukiri kure.
By Kaneza Japhet,Nyamasheke
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.