Gusangiza abandi ibyo ukora ntibyaba ari ukwigaragaza?

Ibyo ni zero

Ntibyoroshye gutandukanya kwiyoroshya no kwirinda kwigaragaza.Umuco Nyarwanda ubigiramo uruhare.Hari ubwo ibyo abandi bakora tubibonamo uburyo bwo kwiyemera no kwigaragaza. Aho kubashyigikira tukabibasira.Ngo turakuzi.Abandi ngo ndagushinyitse…N’ibi ariko ntacyo bitwaye,iyaba bitaterwaga n’ishyari ritindi rituma uhindura zero ibyo abandi bakora.

Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru,aradufasha kubona inzira ikwiye.Mu Ivanjili(Yoh 2,-11)hari ikintu Yezu yakoreye i Kana nuko abigishwa be baramwemera.Ibi bituma twibaza iki kibazo:gusangiza abandi ibyo ukora cyangwa uteganya gukora,si ukwigaragaza ndetse no kwiyemera?

Ku buryo bwumvikana,igisubizo twagisanga mu isomo rya kabiri(1Kor12,4-11):
« Bavandimwe,ingabire ziranyuranye,ariko Roho ni umwe;muri Kiliziya,kwitangira abandi biri kwinshi,ariko Nyagasani ni umwe;uburyo bwo gukora buri kwinshi,ariko Imana ni yo itunganya byose muri bose.Koko rero buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo,ngo bigirire akamaro bose.Ku bwa Roho,umwe ahabwa kuvuga amagambo yuje ubushishozi,undi agahabwa kuvugana ubumenyi,muri uwo Roho nyine;umwe ahabwa ukwemera guhebuje abikesha uwo Roho,undi agahabwa ingabire yo gukiza abrwayi,na none muri uwo Roho nyine;umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza,undi akagabirwa guhanura;umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye,undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi,hakaba n’uhabwa kuzisobanura.Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi,ugabira buri wese uko abyishakiye »
Nimwishime munezerwe, abo Roho afasha kudapfukirana ingabire zagirira bose akamaro.Bityo ababishoboye dufatanye na Kizito Mihigo tuvuge ngo « wa Numa we ngwino »

P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé,je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté.Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable?N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable?Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer,nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous.Dans cette voie,je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B