
Ku itariki idakuka,Abagatolika n’abandi batari bake bizihiza isabukuru y’ivuka rya Yezu kuri Noheli.Uwo munsi mukuru ukabahuza ukabahuruza. Naho abakristu b’aho izuba rirasira (Orthodoxes)bo bizihiza Noheli kuri uyu munsi Imana yemanga abami n’ibikomangoma bagakenyerera kujya kuyiramya.
Abongabo bagenda babukereye nk’umwari ugiye gusura umusore akunda. N’iyo atazi neza umujyi, ntiyibagirwa number y’umukunzi. Ngiyo inyenyeri ibayobora mpaka bagezeyo. Ibyishimo byabo si nk’iby’abami(nka ba Herodi), ni nk’iby’uwo mwari babanza kuzengurutsa inzu yose n’ibiyitatse agashyitsa umutima mu nda.
N’iyo agiye gutaha afata indi nzira ngo atarangazwa n’abagenzura. Nguwo Epiphania(Ukwigaragaza-kwa-Nyagasani)wasuye Emmanuel(Imana-turi-kumwe)ngo bagaragarizanye uko Imana yabagiriye ubuntu. Umusore abirebye, umutima wose usabagizwa n’ibyishimo umujyi wose ukwiye kumenya. Tubizirikane mu isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru(Is 60,1-6).[Uwabishobora yakomereza ku Ivanjili(Mt2,1-12)]
« Haguruka ubengerane Yeruzalemu!
Kuko urumuri rwawe ari nguru,kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho.Nyamara dore umwijima utwikiriye isi,n’icuraburindi ribundikiye amahanga,ariko wowe,Uhoraho azakurasiraho,n’ikuzo rye rikubengeraneho.Amahanga azagana urumuri rwawe,abami basange umucyo ukurasiyeho.
Kebuka impande zose, maze witegereze:dore bose barakoranye, baje bakugana, abahungu bawe baturutse iyo bigwa, n’abakobwa bawe baje bahagatiwe. Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize, utaratswe n’ibyishimo, kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe. Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho, ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu bose b’i Saba bazaza, bikoreye zahabu n’ububani, kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho ».

Twibuke ko kwa Noheli ibyishimo bikomeza kugera ku cyumweru gitaha(Batisimu ya Nyagasani).
Bonne fête encore
P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.