
Mu ntego z’Ikinyagihumbi za OMS(Objectifs de l’OMS pour la santé bucco-dentaire) bagaragaza ko hari indwara z’amenyo ziterwa n’ubukene. Kandi koko isuku y’amenyo irahenze cyane kuko isaba igihe n’ubushobozi bw’amafaranga bidafitwe na benshi.
Abarwana no kuramuka(survie)bajya kuyivuza nta garuriro, mbese nk’umurwayi uri hafi kunogoka. Hari n’abibwira ko iyo amenyo atabarya, ataba arwaye. Aba bibagirwa ko n’imodoka, bitewe n’akazi ikora, igomba gukorerwa « contrôle technique » ku gihe; n’ubwo na byo bikosha!

Nyamara, nk’uko tubikesha afriquefemme.com, hari uburyo busanzwe(naturelles) bwo kwita ku menyo hakoreshejwe imbuto nk’indimu(citrons zivanze n’amazi ku ngano imwe z’akayiko), inkeri cyangwa ibishishwa by’imineke (usirita ku menyo mu minota 2,ugategereza iminuta 15 mbere yo koza amenyo). Hari kandi na karoti(kuzihekenya zogeje neza)tutibagiwe ko n’abakurambere bacu bakoreshaga ivu cyangwa amakara aseye neza.
Abo indugu n’amazi yo mu Kivu cyangwa agatabi byahemukiye amenyo agahinduka nk’icyuma cyatonze umugese, nababwira iki? Naho abagendanaga Nyiramunukanabi mu kanwa(mauvaise haleine)uwo mutwaro uzahinduka amateka. Niba ushaka kumenya n’ibindi wakwifashisha, fata iminota mikeya wihitiremo:
https://www.youtube.com/watch?v=WISRPQDREpw

Mu rwego rw’iterambere, abagize ibyago byo kutagira amenyo atuma baseka ngo baberwe, bashakirwa uburyo bwo kuyahinduza no kuyagorora(orthodontie). Naho abo abuza ubuhwemo bakajya kuyakuza, bagomba guhabwa amahirwe yo kuyasimbuza(prothèses dentaires)cyangwa kuyakomeza(couronnoplastie).
Ese mu gihugu nk’u Rwanda bizashoboka mu gihe abaganga b’amenyo bakiri mbarwa(12 muri2013)batuburwa n’abanyamahanga 17?Muganga 1 niyita ku bantu barenze ibihumbi magana atandatu(600000)ba magendu bakura amenyo n’abavura ibyinyo ntibazahorana isoko? Bamwe babagana ngo kwa Magendu ni ho amenyo agura make, kuko umuti atanga ari ukuyakura, ni nde uzabarenganya?
Itariki ya 20 z’ukwa gatatu(20 mars)ni umunsi mukuru mpuzamahanga w’ubuzima bw’amenyo(journée mondiale pour la santé bucco-dentaire). Itegure hakiri kare, maze uzawizihize utanga ubuhamya bw’aho ugeze wisubiza umutamana.
P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.