Impamvu abagore baheranwa n’indorerwamo

Ni bake batagira indorerwamo.Ngo hari n’abagabo bayireberamo incuro zitari nke ku munsi, mu rwego rwo kumenya ko bahagaze bwuma cyangwa ko bihagije ku gitinyiro.Bene abo usanga barabaye iciro ry’imigani ngo « batinda kuva mu nzu nk’abagore. » Impamvu nta yindi ni uko abagore n’abakobwa bafite akarusho mu gukoresha indorerwamo.

Kwiyitaho bihagije

Si ku busa hari abayita « icyiirori »(kwirora).Kandi koko mbere yo gusohoka umuntu abanza kuyinyura imbere ngo arebe niba ameze uko isi yo hanze yifuza kumubona.Ikibazo ni uko iyo ndorerwamo ifite amaso nka ya nyirayo!Ibyo ntibibuza nk’umukobwa kuyitindaho,akayitemberana ndetse ntibure mu gakapu ko mu ntoki.Rimwe na rimwe akabikora yigereranya n’abandi bitewe n’uko ashaka kumera: »kugira amataye ».

Kwita kuri buri kantu

Akarusho ni uko ibyo byose bijyanye na kamere y’umugore n’umukobwa yuzuza impano yabo yo kwita kuri buri kantu(esprit prévoyant).Aha rero ni ho biryohera.Umugore cyangwa umukobwa ngo afite  ubushobozi(faculté) bwo kumenyera ku gihe ibiri imbere n’ibiri inyuma,ibyo umuntu yabona ahagaze cyangwa yunamye, kimwe n’ibikwiriye ijisho!

Hari n’ubwo atinda mu myenda ayihindagura,ayigerera muri iyo ndorerwamo,akabura uwo ahitamo cyangwa ibara bijyanye.N’ubwo imyenda yaba myinshi cyangwa yose ikaba ari myiza,aho kumutota ngo « nagire vuba mugende »,burya ngo uba ugize neza kumwegera no kumufasha guhitamo.Ni ho abantu babera Magirirane.

Ibibi adashaka kubona

Muri uko gutinda kose,icyo aba arwana na cyo burya ni bya bibi adashaka kubona cyangwa atifuza ko abandi babona(effet miroir).Ibyo bibi(défauts)iyo agize ibyago akabibona ku wundi(nk’uwo bashakanye),ubuzima burabiha hafi yo kuba umwaku.We rero ashaka guhora akeye, n’uwamufasha kuba Muhorakeye!None waba umubwira ngo « Reka ibyo ntakubitindaho? »

Dusoze twumva uko Jean de La Fontaine abigenekereza(n’ubwo avuga umugabo Narcisse):

« Tant de miroirs, ce sont les sottises d’autrui,
Miroirs, de nos défauts les peintres légitimes ;
Et quant au canal, c’est celui
Que chacun sait, le livre des Maximes. »(L’homme et son image)

 

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :