Robert Mugabe yemezaga ko atazapfa atarageza ku myaka 100.Ariko burya koko ntawe ujya inama n’urupfu. Muri iri joro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu tariki ya 6 Nzeli 2019, ruramunyomoje kuko rumwivuganye ari hafi kuzuza 96.
Yarwaniye ubwigenge bw’igihugu cye cya Zimbabwe cyagezeho muri 1980 kigobotora ubukoloni bw’Abongeleza. Cyabugezeho muri 1980 agitegeka imyaka 7 ari Ministiri w’Intebe na 30 ari Prezida wa Repubulika kuko yakuwe ku butegetsi n’igisirikare muri 2017 bikozwe mu mutuzo.Zimbabwe: Robert Mugabe qui espérait mourir calmement dans son fauteuil présidentiel…
Abakurambere bacu babivuze ukuri ngo « Iminsi iteka inzovu mu rwabya« .Yamaze imyaka 10 mu buroko bw’Abongeleza mu gihe cya Ian Smith, none urupfu rumuzingiye ah’iteka. Prezida wamusimbuye ku ntebe, Emmerson Mnangagwa ati: « Umurwanashyaka, Camarade Robert Gabriel Mugabe naruhukire mu mahoro. »

Nyamara uwarwanyije ubwibone bw’abazungu aguye ishyanga mu bitaro bya Singapour aho yivurizaga kuva mu kwezi kwa kane, n’ubwo na mbere akiri Prezida byari byo bitaro bye!Ese kuki muri iyo myaka yose atabashije kubakira igihugu cye ibitaro bifite ubushobozi bw »igihugu kibohoye?
Ese bazamwibuka koko nk’uwateje igihugu cye imbere cyangwa nk’umunyagitugu(dictateur)?Ibi bikwiriye kubera isomo abandi bategetsi b’ibihugu bitari bike bya Afurika.
By Protogène BUTERA
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.