Mu gihugu cy’Ubuhinde hakomeje kuboneka indwara z’amayobera, bamwe bagereranya n’udushya mu buzima. Umusore w’imyaka 18 yajyanywe mu bitaro kubera kuribwa mu gifu, abaganga batungurwa no kumusangamo umwana w’ibiro 2.5.
Narendra Kumar n’ababyeyi be ntibigeze bamenya cyangwa ngo bakeke icyamuteraga kuribwa mu nda no gutakaza ibiro ku buryo bukabije. Ubwo bubabare buvanze no gucibwamo(kuruka)yabumaranye imyaka myinshi.
Ku itariki ya 10 Mutarama 2016 ni bwo abaganga(chirurgiens)biyemeje kumubaga maze bamukuramo impanga zizingiye mu mukondo(jumeau parasite)nk’uko byagaragazwaga n’amenyo n’imisatsi bamusanzemo.

Dr Rajeev Singh wo mu bitaro bya Uttar Pradesh yemeza ko ku isi yose kimwe no muri ako gace k’amajyaruguru y’Ubuhinde, hari abantu bagera kuri 200 basuzumwemo bene ubwo burwayi. Ngo ibyo bibaho kuko umuntu 1/500 000 ashobora guhura n’icyo kibazo(foetus in foetu).
Ibi ni byo biba ku Munyarwanda, abantu bagakwiza inkuru ngo Kanaka yararozwe, ngo ni ya marozi atavurwa n’abaganga n’imiti ya kizungu!Umurwayi akanogokera kwa magendu. Ibi na byo ni ibindi byicwa no kutamenya. Uretse ko n’abaganga hari ubwo baba badafite ibikoresho n’ubushobozi bihagije byo kubibona kare.
Sources:www.20minutes.fr
By Protogène BUTERA
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.