Yanditswe na SHYIRAMBERE André-Martin
Ibimenyetso by’ubushomeri biri kugenda byiyongera muri aka Karere ka Musanze(Ruhengeri),n’ubwo gasanzwe gafite amahirwe yo kugira ibintu byinshi bikurura ba mukerarugendo bikaninjiza amadevize. Ntawe uyobewe ko hari ibirunga, ibiyaga n’ingagi byahogoje amahanga(buri mwaka haba umuhango wo kwita Ingagi Izina!) . Kandi n’ibikorwaremezo bitari bike bimaze kuhagera.
Si ibyo gusa kuko aka Karere kazwiho guhinga no kweza ibirayi cyane ku buryo bimwe bisazira mu mirima byabuze kirya na kigurishwa.Yewe hari n’ibihingwa ngengabukungu nk’icyayi n’ibireti… Nyamara ibi byose bisa n’aho ntacyo bimariye abaturage kuko bitababuza kwicwa n’ubukene((ntawavuga inzara kuko ibyo kurya bihari!)
Abo mu biro ntibazi uko inzara iryana!
Abayobozi bacu batarumva uko inzara iryana,ni bo usanga bavuga ibyo batazi ngo ntibikwiye ko abantu bazinduka bashinze ijosi ku mihanda!Numvise bindiye ahantu,ariko mbura icyo nabikoraho. Ni yo mpamvu nahisemo kubandikira kuri uru rubuga ngo nibura abazabisoma bazifatanye natwe mu gahinda kuzuye imitima.
Abanyamakuru iyo bababajije, bikura mu isoni ngo igisubizo ni ukwishyira hamwe mu Makoperative!Wagira ngo ntibabona ko n’abayagiyemo ntacyo yabamariye.Ariko se ubundi uzishyira hamwe n’abandi ntacyo winjiza ngo ubamarire iki? Abo ba Nyakubahwa se iyo ukwezi kwa Mitiweli gushize utarayatanga,bibuka ko uri umuntu?
Ntibakabeshye,akazi ni kuri Komezamabuno
Akazi kabaye ingume muri aka Karere mba mbaroga!Ni yo mpamvu abagashaka bagomba kuzinduka bakicara ku mihanda bategereje ko « ababosi b’i Kigali »bahanyura ngo bababone hafi,bafatemo abo bakeneye.
Kukabona ni ugutegereza ubutarambirwa. Ni yo mpamvu hitwa kuri « Komezamabuno ». Urambirwa vuba ntiyazapfa akabonye. Abanyabiro bacu bari bakwiriye kumenya ko hano kuri Komezamabuno ari uburyo bwo kwishyira hamwe ngo n’udushaka agire aho atubariza afite n’uburyo bwo guhitamo. Kuhazindukira rero ntibitwigisha kwihangana gusa, ahubwo ni no gutegereza ko buri wese abona udufaranga atahana mu rugo.
Ikibazo gikomeye ni uko abana na bo basigaye bava iyo za Gisenyi, za Nyaruguru na Huye bakaza kutuvangira. Inzego zibishinzwe zari zikwiriye gushaka umuti nyawo kandi ku buryo buramba. Naho ubundi ntaho tujya pe!Mu minsi iri imbere bizagorana gutandukanya abasabiriza n’abashaka akazi.
Yanditswe na SHYIRAMBERE André-Martin/ Musanze District