Yavukanye amaguru n’amaboko 8 bakeka ko ari ikigirwamana

Abaganga bategereje imyaka 2 ngo uyu mukobwa bamutandukanye n’impanga ye.Akivuka, abantu baratangaye cyane kuko yasaga n’ufite amaboko 8 cyangwa amaguru 4 n’amaboko 4.

Iyo miterere ibaho gake cyane ku bana, ni yo yitwa  « isciopagus ». Kuba bene abo bana badakunze kubonekera, byatumye bamwita Laksmi,izina ry’ikigirwamana(divinité) cyo mu Buhinde gitanga ubukire.

Kandi koko, abaturanyi bahise bamufata nk’ikigirwamana ndetse bibera bamwe uburyo bwo kumurisha no kumwungukiraho.Ni bwo ababyeyi be ,Shambhu na Poonam bahisemo kumuhisha kure y’abashakaga kumugura ngo bamujyane mu bigo byerekana ibintu bidasanzwe(cirque).

Umuganga w’umunyempuhwe

Muri ibyo bihe, Dr Sharan Patil,yaje kumenya iby’iyo nkuru y’uwo mukobwa.Uwo muganga w’umunyempuhwe wavuraga abana mu bitaro bya Sparsh mu ntara Bangalore yiyemeje kumuvurira ubuntu.

Yabifashijwemo n’ikipe y’abaganga bagera kuri 30 kugira ngo ibice byose by’umubiri bisubire mu myanya yayo(anatomie normale).Kuri uwo muganga Patil,ngo amahirwe ya Laksmi yo kubaho igihe kirekire ari hagati ya 75 na 80%.

Umwana wishimye bitangaje

Icyashishikazaga abo baganga kikanabakomeza, ni ukubona ukuntu uwo mwana yabaga yishimiye kubaho.Aho bamukuriyeho ibyamubuzaga guhaguruka no guhagarara,Laksmi yari ateye ubwuzu.Gusa bibaza niba azakura akagira ubuzima n’imibereho nk’iy’abandi bana.

A lire: Une fillette avec 8 membres
Ababyeyi na bo impungenge zarashize,impundu ziravuga ko umwana wabo atakiri uwo gushungerwa nk’ikintu k’inkururamatsiko(objet de curiosité).N’ubwo bizasaba indi myaka kugira ngo ingaruka zigaragare,ariko bipfa kuruta.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :