Yavukiye muri Aziya,aho yamenyaniye na Mutagatifu Polycarpe wa Smyrne.Uyu na we kandi yabanye na Yohani Intumwa ya Yezu.Uwo mubano ni wo utuma inyigisho ze zihabwa umwanya ukomeye muri Kiliziya.
Icyakora ntibizwi neza niba Irénée yarageze i Lyon ari padiri,kimwe n’uko bibaza ukuntu yarokotse ubwicanyi bwari bwugarije Kiliziya muri icyo gihe bugahitana Mgr Pothin, ari na we yasimbuye ku ntebe y’Ubwepiskopi ya Lyon.
Ikizwi ku buryo budashidikanywaho,ni uko yahanganye n’inyigisho z’ubuyobe zakwirakwizaga ko Yezu atari Umwana w’Imana wigize umuntu(négation de l’Incarantion du fils de Dieu).Intwaro yabatsindishije kuri urwo rugamba ni Ibyanditswe bitagatifu(Saintes Ecritures)ubwenge(gnose/intelligence) bwa muntu butagomba kuvuguruza.
Nk’uko izina rye risobanura « Umunyamahoro »,bene abo ntiyigeze yemra ko bacibwa(excommunication),ahubwo yaharaniye ko bafashwa kumva neza ukuri kw’ayo mayobera ku buryo bagaruka mu nzira y’ukwemera guhamye,bityo bagahesha Imana ikuzo.
We wavutse ahagana muri 120 cyangwa 130 agatabaruka muri 202,Kiliziya gatolika imwibuka tariki ya 28 Kamena,naho izindi(Orthodoxes)bakamwibuka tariki ya 23 Kanama.
Inyigisho ze zikubiye muri aya magambo yakundaga kuvuga: »Ikuzo ry’Imana ni umuntu muzima uzi ko ubuzima nyabwo ari ukwibanira n’Imana »(La gloire de Dieu c’est l’homme vivant ,et la vie de l’homme c’est la vision de Dieu).
Hamwe na Mutagatifu Papias na we duhimbaza uyu munsi,badusabire.
By P.B