Kera hari abagabo bavugaga ko imineke ari iy’abana!Sinzi niba ari uko bari bazi neza ko ifitiye akamaro umubiri maze bakayiharira abato bagikeneye gukura.Bibaye ari byo kandi, cyaba ari igikorwa cyiza kigaragaza ukwigomwa kw’ababyeyi.
Nanone burya impamvu abana na bo bakunda imineke si iyindi ni uko ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zinyuranye, umubiri wacu ukenera mu bihe bikomeye by’ubuzima,ariko cyane cyane mu bihe nk’ iby’izuba n’impeshyi(été).
Si iy’abana gusa
Abahanga mu by’imirire(nutritionnistes)bemeza ko gufata umuneke kuri buri funguro bituma umubiri ubasha gukora intungamubiri yitwa « sérotonine » ituma umuntu arushaho kumererwa neza(relaxant)kandi ikamurinda umwaga-munaniro(dépression).
Ikindi ni uko ngo umuneke ukize kuri potassium ifasha ubwonko kubona umwuka(oxygène au cerveau)no guhugukirwa(concentration)ku buryo umuntu yoroherwa no gusoma cyangwa kureba(pupilles plus alertes).
Si ibyo gusa kuko ukungahaye no ku yindi ntungamubiri yitwa Fer ifasha mu ivura ry’amaraso igihe umuntu yakomeretse(contre l’anémie).Naho vitamini B iwuzuyemo ituma umuntu adafatwa n’umunabi bya hato na hato(contre la nervosité).
Akamaro k’imineke rero ntawakava imuzi.Birashoboka ko nawe uzi impamvu zituma ukunda uwo muneke ku buryo utakiwuharira abana gusa.Ngaho zisangize abandi basomyi!
By P.B