Umukobwa wabyaye ku buryo butigeze bubaho!

Mary ni umukobwa w’imyaka 15 .Akomoka mu gihugu cya Lesoto.Ngo yavutse atagira igitsina(vagin).Mu gihe cy’ubwangavu, yishimiye kubona atunguye amabere.Ni uko agatangazwa n’ukuntu abahungu bamukundaga cyane.

Nk’uko ikinyamakuru  « Sciences et Avenir » cyabitangaje,uwo mukobwa ntiyigeze abona imihango(règles) na rimwe.Gusa ngo ibyo abandi bakorera mu mwanya adafite,we yabikoreraga mu kanwa(rapport par voie orale).

Umunsi umwe, abahungu b’incuti ze baramurwaniye.Ngo icyo gihe yari amaze kubonana n’umwe muri bo kuri ubwo buryo budasanzwe(fellation).Agiye kubakiza,undi amutera icyuma atabishaka,amukomeretsa mu gifu,biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga.

Muganga wamubaze yabonye ko igifu kidasanzwe, ariko ntiyabyitaho cyane,we yihutira kuvura ibikomere.Mary yamaze iminsi 6 mu bitaro,ataha nk’uwakize.Ariko uko iminsi ishira,inda ikarushaho kugagara no kwiyongera cyane.

Yibarutse umuhungu

Nyuma y’iminsi 278,ni ukuvuga hafi amezi 9,bamujyanye mu bitaro bikuru by’ahitwa Mafeteng maze muganga(gynécologue)amusuzumye asanga atwite imvutsi.Ababyeyi be babyumvise baratangara cyane bati  « Ko atagira igitsina(aplasie vaginale distale/syndrome de Rokitansky),yatwara inda gute? »

Byabaye ngombwa kumubaga maze bamuteruramo umwana w’umuhungu upima ibiro 2,8.Muganga(chirurgien)ntiyashizwe,ashaka kumenya niba ari igitangaza
(miracle)cyangwa niba bifite igisobanuro gifatika(scientifique).

Mu gihe bamwe bari batangiye gukeka muganga wamubaze igifu bwa mbere,uwo mukobwa wari umaze kuba umubyeyi abahishurira uko yabagaho mu buzima bw’urukundo(vie amoureuse)n’igihe yari aherukiye kubonaniraho n’umukunzi we.

Si amayobera

Ntibyatinze,maze ibyari byafashwe nk’ibitangaza bihinduka ibintu bisanzwe cyangwa bishobora kubaho.Bapimye wa musore(ADN)basanga asa neza neza n’uwo mwana wavutse ku buryo budasanzwe.Abaganga baracyasobanura ukuntu atari amayobera(mystère).

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :