Umucyo w’icyumweru cy’Ubutatu Butagatifu: Ibyishimo biba ahari amahoro

Nyuma y’umunsi mukuru wa Pentekosti,Kiliziya gatolika yizihiza indi minsi mikuru itatu igaragaza uko Roho Mutagatifu twahawe adufasha gucengerwa n’ikibatsi cy’urukundo rukomeye Imana yadukunze muri Kristu Yezu.

Iyo minsi mikuru ni Ubutatu Butagatifu,Isakramentu Ritagatifu n’Umutima Mutagatifu wa Yezu.Kuri iki cyumweru rero Kiliziya iradushishikariza kuzirikana ku Butatu Butagafifu.

Amasomo ya Liturijiya uko ari 3 y’umwaka A ,aratugaragariza neza uko Imana igendana n’abayo(isomo rya mbere,Iyim.34,4b-6.8-9)bemera Umwana wayo muri iyi si ngo bagire ubugingo kandi batsinde ikibi(Ivanjili,Yh 3,16-18).

Uburyo bwo kubigeraho n’uko bigaragara mu buzima, turabisanga mu isomo rya kabiri(2Kor 13,11-13),ari ryo ngira ngo dusome kandi dusangire twitonze:

« Ahasigaye rero,bavandimwe,muhorane ibyishimo,mutere imbere, muterana inkunga,mushyire hamwe,mubane mu ituze,bityo Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe.

Muramukanye mu muhoberano mutagatifu.Abatagatifujwe bose b’ino barabaramutsa.Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu,n’urukundo rw’Imana Data,n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu,bihorane namwe mwese. »

 

Reka duhere aha twibaze ibi bibazo:Abo isi yamaze guciraho urw’iteka bazabona igihe cyo gutera imbere?Abadashobora no gusuhuzanya bazabasha gushyira hamwe igihe kirekire ?Ko ntawishimira ko abayeho nabi,abahorana ibibazo bazagira amahoro bate?

Ese ubundi,igipimo cy’ibyishimo cyo cyaba ikihe ahantu hatari amahoro nyayo?Sinshidikanya ko ibisubizo binyuranye.Hari n’abavuga ngo « Ijoro ribara uwariraye! »

Naho abandi bo ngo ya mazina ya kera nka  « Mbonabucya » cyangwa  « Mbarubukeye » ntibakiyita gutyo abana babo, ahubwo bayahindura mu ndimi z’amahanga cyangwa zizimije kugira ngo hatagira umenya ko bo ubwabo ari ba « Nsekambabaye ».

Dusabe Nyagasani ngo ahe buri wese ya ngabire y’ibyishimo n’amahoro yifuza n’umutima we wose.Mbifurije rero icyumweru cyiza cy’Ubutatu Butagatifu,dore Ijambo ry’Imana ryatweretse ingingo z’urubanza.

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :