Hari umusomyi wifuje kumenya byinshi kuri mutagatifu Justin, Kiliziya ihimbaza tariki ya 1 Kamena. Ni yo mpamvu tugiye kuganira ku buzima bw’uwo mukristu w’imena n’umuhanga.
Justin, ntiyavukiye mu muryango w’abemera Kristu. Yaboneye izuba mu mujyi wa Palestina ahitwaga Sichem, ahagana umwaka wa 100 nyuma y’ivuka rya Yezu. Abifashijwemo n’ababyeyi be bari bakize kandi bakomeye ku by’amashuri, yakomeje gushakisha inzira y’ukuri akoresheje ubwenge(raison et philosophie).
Abahanga b’iyo nzira(Stoïciens et platoniciens) ntibamumaze inyota. Ahubwo yayimazwe n’ikiganiro yagiranye n’umukristu akamuhishurira ibyanditswe bitagatifu(Saintes Ecritures)maze inzira nyayo akayibona mu kwemera Yezu Kristu(foi dans le Christ)wabambwe ku musaraba(crucifié)kandi akazuka(ressuscité).
Ku myaka 30 ni bwo yabaye umukristu ataretse no gukunda ibitekerezo bigororotse(philosophie)kuko ari byo bifasha inkuru nziza kugaragaza icyezezi cyayo(préparation à la révélation).
Yagumye gushimangira ukuntu inozamyemerere(théologie)n’inyurabwenge-kamere(philosophie)bishinze imizi muri Jambo ku buryo uwamubyaye(Vierge Marie)yatumye dusubirana ijambo n’akanyamuneza. Yakundaga kuvuga ati(citations):
« Le Christ, Verbe présent en tout, a persuadé non seulement des philosophes et des lettrés, mais même des artisans et des ignorants, qui méprisèrent pour lui, et l’opinion et la crainte; car il est la vertu du Père ineffable et non une production de la raison humaine »(Deuxième Apologie,10)
« En effet, Eve, Vierge et intacte, ayant conçu la parole du serpent, enfanta la désobéissance et la mort; la Vierge Marie, ayant conçu la foi et la joie, répondit: ‘Qu’il me soit fait selon votre parole’. Il est donc né d’elle celui dont parlent les Écritures. Par lui, Dieu ruine l’empire du serpent et de ceux, anges ou hommes, qui lui sont devenus semblables, et affranchit de la mort ceux qui se repentent de leurs fautes et croient en lui ».
Marie, en acceptant le message de l’Ange, a conçu « foi et joie » (Dialogue avec Tryphon, 100,5)
Ngicyo icyamuteraga no kwigisha abami n’ibikomangoma(rois et empereurs) ngo bayoboke Umwami ubasumba ari we Kristu utanga amahoro. Ni na cyo cyatumye Marc-Aurèle(empereur philosophe)afata abakristu nk’abarwanya ubutegetsi ku buryo agomba kubakandamiza bidasubirwaho(persécution).
Ni bwo mu mwaka wa 165, Justin na bamwe mu bakateshite be bafashwe bacibwa umutwe(décapitation) kuko banze guhakana ubukristu. Nguwo umwe mu batagatifu ba mbere b’abamaritiri akaba n’umuvugizi n’umurinzi w’abafilozofe(patron des philosophes).
Umunsi mwiza ku bamwiyambaza mwese muharanira kumva neza n’ubwenge bwanyu ibyo mwemera(foi et raison).
By P.B