Ariko ubundi imineke bayikundira iki?

Kera hari abagabo bavugaga ko imineke ari iy’abana!Sinzi niba ari uko bari bazi neza ko ifitiye akamaro umubiri maze bakayiharira abato bagikeneye gukura.Bibaye ari byo kandi,  cyaba ari igikorwa cyiza kigaragaza ukwigomwa kw’ababyeyi.

Nanone burya impamvu abana na bo bakunda imineke si iyindi ni uko ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi  zinyuranye, umubiri wacu ukenera mu bihe bikomeye by’ubuzima,ariko cyane cyane mu bihe nk’ iby’izuba n’impeshyi(été).

Si iy’abana gusa

Abahanga mu by’imirire(nutritionnistes)bemeza ko gufata umuneke kuri buri funguro bituma umubiri ubasha gukora intungamubiri yitwa « sérotonine » ituma umuntu arushaho kumererwa neza(relaxant)kandi ikamurinda umwaga-munaniro(dépression).

Ikindi ni uko ngo umuneke ukize kuri potassium ifasha ubwonko kubona umwuka(oxygène au cerveau)no guhugukirwa(concentration)ku buryo umuntu yoroherwa no gusoma cyangwa kureba(pupilles plus alertes).

Si ibyo gusa kuko ukungahaye no ku yindi ntungamubiri yitwa Fer ifasha mu ivura ry’amaraso igihe umuntu yakomeretse(contre l’anémie).Naho vitamini B iwuzuyemo ituma umuntu adafatwa n’umunabi bya hato na hato(contre la nervosité).

Akamaro k’imineke rero ntawakava imuzi.Birashoboka ko nawe uzi impamvu zituma ukunda uwo muneke ku buryo utakiwuharira abana gusa.Ngaho zisangize abandi basomyi!

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :