Ubundi ariko Imana izi imibare?

Hari abasigaye bemeza ko imibare ishobora gusobanura byose.Ngo ibintu byose ni imibare.Ngo impamvu y’ibyo byose ni uko imibare ari yo itanga ibisubizo bya nyabyo bifatika,bitari amagambo.

Niba hari ubijyaho impaka azarebe iyo ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare(statistiques)cyasohoye raporo uko abantu bajya mu bicu, amagambo akabarenga ngo imibare irabyerekana!

Si ibyo gusa kuko n’umuntu uzi imibare,abandi bemeza ko ari we uzi ubwenge,ko ari umuhanga.Ni kimwe n’utunze amafaranga atabarika cyangwa atagira umubare.Ngo ni umuherwe, imibare yaramuhiriye.

Vuba aha, ubwo abana bari bagiye kwiga Iyobokamana,umwe yarakaje mwarimu(umukateshiste)maze aramubwira ngo « wa mwana we, ujya ubara? » Umwana na we,ati« Ko naje kwiga Iyobokamana,iby’imibare bije gute?Ariko se ubundi Imana izi Imibare?Niba itayizi kandi nta mpamvu yo kuyiratana. »

Mwarimu yaracecetse gato…Amusubiza atuje ati « Igihe ibibazo byari byambanye ihurizo,Imana yambereye igisubizo.Imibare yari yandenze rwose.Impamvu ukivuga utyo ni uko ikibazo cyawe ari kimwe.Umunsi byabaye byinshi uzumva kandi wirebere uko kwiratira mu Mana bifite ishingiro. »

Ese iyo amwongereraho iri somo rya kabiri ryo kuri iki cyumweru,hari icyo byari kumwungura?Reka turebe:

Bavandimwe rero,mwebwe abatowe n’Imana,nimurebe uko muteye:murasanga ku bw’abantu nta bahanga benshi babarimo,nta n’ibihangae byinshi bibarimo,ndetse nta na benshi bafite amavuko y’ikirenga.

Ahubwo rero ibyo abantu bita ibisazi,ni byo Imana yihitiyemo ngo irindagize abiyita abahanga;kandi ibinyantegenke ku bantu,ni byo Imana yitoreye ngo isuzuguze abanyamaboko;byongeye,abatagira amavuko b’insuzugurwa ni bo imana yihitiyemo ngo ihindure ubusa abiyita imbonera;kugira ngo hatagira umuntu numwe wikuza imbere y’imana.

Ni yo mukesha kuba muri Kristu Yezu,We watubereye kubw’Imana ubuhanga n’ubutungane,akaba ari we kandi udutagatifuza akanaturokora.Mbese nk’uko byanditswe ngo « Ushaka kwirata wese,niyiratire muri Nyagasani. »(I Kor 1,26-31)

 

Nta kibazo…
Mwese mugire icyumeru cy’ibisubizo.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :