Umusaza yarapfuye arazuka!

Mu gihugu cy’ubushinwa,umusaza w’imyaka 75 yaratunguranye.Yaramaze iminsi myinshi arwaye Kanseri y’imihogo.Umuhungu we,Huang Mingquan yamumazeho iminsi itari mike amurwaje kugeza aho ashiriyemo umwuka,atagihumeka na gato.

Ibyo murimo ni ibiki?

Hari ku itariki ya 8 Mutarama uyu mwaka 2017 ubwo uwo musaza bamushyiraga mu isanduku (cerceuil)nyuma y’amasaha 2 gusa babonye ko yapfuye.Mu gihe abaturanyi bo muri ako gace ka Sichuan bari bashyuhiranye mu myiteguro yo gufasha umuryango kumushyingura no gutegura ifunguro ryo kumuherekeza(akagurube!),umusaza yaratabaje ati « Ibyo murimo ni ibiki? »

Wa musore yaje yiruka,ayoberwa ikibaye!Ibibazo byari byinshi.Ese ni ukumufungirana byatumye yongera kubona umwuka wo kuvuga?N’isanduku na yo yari hafi kuyikingura yose ayitera imigeri!Bamusohoyemo bamushyira ku gitanda.Uwari umurwaza ni we wagiye mu bindi bibazo byo kwisobanura.

Hari ibitirukirwa

Abantu ntibatangaye gusa baranatunguwe.Bamwe bibazaga niba ari umuhungu wari warambiwe, agashaka kumuhamba ari muzima ariko akibagirwa gufunga isanduku ngo ayihamangire, cyangwa niba nta bibazo bari bafitanye,agashaka ko birangirira aho!

Abandi bo basanga umuco ukwiye guhinduka,ntibirukire guhamba ngo ni uko ntawe urarana umupfu mu nzu.Iyo nkuru y’umushinwa wapfuye akazuka yatumye ako gace k’igiturage kamenyekana ari nako abayobozi bibutsa abaturage ko hari ibintu bitirukirwa,cyane cyane ibijyanye n’ubuzima,iyo bitaremezwa na muganga.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :