Ku munsi mukuru w’umuganura byari ibibazo gusa!

Iminsi mikuru iragwira!Twari twagize ngo uyu mwaka bazashyira mu gaciro babisubike. Ariko kuva ku wa mbere kugeza none ku wa gatanu(1-5/8/2016),ntawagohetse.Twe tukibaza niba hari umuntu muzima wakora umunsi mukuru w’umuganura kandi nta na busa yejeje?

Yego nyine ku maradiyo ntibasibaga kuvuga ko umusaruro atari uw’ubuhinzi n’ubworozi gusa!Ngo hari n’umusaruro w’ubwenge, uw’ikoranabuhanga, uw’inganda,uw’ubukorikori n’ibindi nk’ibyo…

Birumvikana ko ariyo mpamvu Umuganura wizihirizwa mu mijyi nka za Nyaza izo zigezweho. Byari kuba byiza iyo bavuga ko umuganura w’uyu mwaka ari uwo gutabarana,maze Uturere twejeje tugasangiza utwarumbije, naho imijyi ikaganuza ibyaro byayo ku musaruro wo mu nganda!

Inzara n'umuganuraUmwaka ushize ku munsi nk’uyu,twari twicaye twizihiwe,abantu ari benshi bishimiye kwerekana ibyo bejeje.Uretse gusangira ibyateguwe, abatejeje batahanye ifunguro ry’uwo munsi, ibyishimo ntibyahagararira mu nama!

Naho uyu mwaka ni ibibazo gusa.Umuyobozi wacu we yatwumije ngo n’ubwo ntabyo twejeje bigaragara,umutekano wo turawejeje ku bwinshi!Ngo nta cyaha na kimwe cy’urugomo cyangwa cy’ubusambo cyagaragaye mu Mudugudu wacu wa Kamuhoza!

Twahise dutera hejuru tuti  » Bwana Muyobozi,mu nda biracika!Umutekano w’aho wo ntubareba? » Kurya bamenyereye gutera ibipindi,ngo uw’ahongaho ntugoye, kuko buri wese yirwanaho bikajya mu buryo!

Kandi koko na we byasaga nko kwirwanaho ngo atange raporo ko umuganura wakozwe mu Mudugudu!Hagati aho ntibyatubujije kumara amasaha abiri n’igice twicaye maze buri wese agataha yibaza ngo uyu munsi ndarya iki?Abana ndababeshyeshya iki?Ngako akamaro k’amana y’iteshamutwe.

By Sam Kayisire/Rusizi

%d blogueurs aiment cette page :