Hari ubwo abaturanyi bapfa akayuzi ko mu rubibi!Ariko iyo inzu y’undi ihiye,baratabarana.Urwanda n’Uburundi basa n’ababyiyibagiza.Ni nk’aho bashaka gukurikiza ya mvugo ngo « Umuturanyi mubi arutwa n’itongo! »Nko guhumbya,imbibi zikaba zirafunzwe.
Ikibazo ni uko mu Rwanda hari ibura ry’ibiribwa kubera amapfa yateye mu burasirazuba no mu bice bitari bike by’igihugu.Izuba ntirikiri ikimenyetso cy’amizero.Abahana imbibi n’Uburundi batabarwaga n’iyo myaka abaturanyi b’Abarundi bejeje.N’ubwo na bo umusaruro w’ibiribwa waguye ku kigero cya 30% kubera izuba ritaboroheye,baracyafite uruhengekero.
Ikindi kibazo ni uko ubukungu bw’Uburundi bwifashe nabi kubera guhagarikirwa inkunga z’amahanga.Ingabo na bwo bwabonye ikwiye ngo ni uguhagarika ibyo biribwa byari bifite isoko mu Rwanda kugira ngo ejo butabura byose nk’ingata imennye.Mbese kugemura ku masoko yo hanze ni nko kwisahura!
Kuba bwahisemo gusohora iyo ngabo,birababaza abaturage b’ibihugu byombi.Ku ruhande rumwe,Abarundi imyaka yabo irababorana.Abahinzi n’abacuruzi baragorwa no gukora ku ifaranga,maze ubukene bwiyongere.Ku rundi ruhande,Abanyarwanda inzara irarushaho kubakubita,nta handi bafite birukira.
Haba mu Ntara ya Murambya cyangwa ya Cibitoki,urwo rujya n’uruza byagiriraga akamaro n’Abanyekongo kuko ibyo biribwa byabageragaho mu isoko rya Kamembe.Bwari ubuhahirane n’ubufatanye.None bibaye ibya wa mugani ngo « Iyo amagara atewe hejuru,buri wese asama aye ».
Muri uwo mukino usa n’intambara,abasifuzi bo barareba ku isaha,bategereje ko abashinzwe ubutabazi bakora akazi kabo.Icyangombwa kuri bo ni ukumenya iminota y’inyongera.Hagati aho ni nde uzatsinda?Hagowe umutoza utagifite abo gusimbuza!Urwanda rwo rushobora gukomeza kwiyambaza ibiribwa biva i Bugande no muri Tanzaniya.Ariko abanyenganda bamaze kwagurira ibikorwa byabo i Burundi,ntibabona ikibahoza amarira,dore ko ibyo boherezagayo byamaze kugwa ku kigero cya 40%.
By P.B