Imisatsi y’imiterano ko isigaye ibereye Nyakabwana!

Abazungu bageze kure.Urwo bakunda imbwa zabo rurahanitse.Uyunguyu yabonye ukuntu abagore n’abakobwa b’Abirabura baberwa n’imisatsi y’imiterano bakemera ikabahenda,biramutangaza.

Aho abagabo na bo basigariye bayitendeza muri mode y’amadredi,yasanze ari ibintu byiza agomba kugurira Alfred,imbwa ye imuhora iruhande.Ni yo yabaye cadeau ya anniversaire!

Kuri uwo munsi yarayisohokanye bisanzwe hamwe na bagenzi be bafite bene ayo matungo. Bamwe bati « Dore igitekerezo kizima!Nanjye iyanjye ngiye kuyakorera(amafaranga) nyambike nk’iyi pe! » Naho abandi bati  « Kuki atayihaye ya misatsi y’irende nk’iri ryacu ko ari ryo rijyanye n’uruhu rwayo ? »

Mu gihe bari bakiyitangarira,umusore w’Umurasta arahahita, yifoye cyane n’inkumi ye, bose bagenda bahengura bongera bahengeka iyo misatsi yabo.Nuko na Alfred azunguza umutwe,imisatsi irikaraga, maze abari aho amashyi ngo kacikaciii!!Abandi ngo bahindukire,batangira gushyira ingofero mu mutwe.

Ibi byari bikwiye gutuma benshi basubira kuri ya misatsi y’imimerano kandi bikabatera ishema.N’ubwo yaba yayindi yo ku rugamba(cheveux en bataille) yo ni umwimerere ku buryo ari ntaho bazasangirira na yo na Nyakabwana.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé,je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté.Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable?N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable?Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer,nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous.Dans cette voie,je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :