Yavutse yitwa Cathérine Benincasa,tariki ya 25 Werurwe 1347.Nyamara yamenyekanye cyane nka Cathérine de Sienne kubera uyu mujyi wo mu gihugu cy’Ubutaliyani yavukiyemo (Toscane),kuko imijyi ari yo yahabwaga agaciro cyane kurusha izindi nkomoko.
N’ubwo ababyeyi be batabishakaga,yagiye kwiyegurira Imana mu babikira bakurikiye Mutagatifu Dominiko mu kwigomwa(Soeurs de la Pénitence de Saint Dominique).Kubera ubumenyi n’ubuhanga bushingiye kuri Kristu,ni we mugore wa mbere Kiliziya yemeje ko ari umwigisha(Docteur de l’Eglise)kimwe na Thérèse d’Avila.
Kuva mu mwaka wa 1375,yaharaniye cyane ubumwe n’ubwigenge bwa Kiliziya ubwo abami bari bahanganye n’Abapapa.Ni muri icyo gihe yakoze uko ashoboye ngo abapapa bave mu buhungiro mu mujyi wa Avignon basure i Roma biciye mu nzira y’amahoro n’ibiganiro.Yabigezeho abifashijwemo n’ukwihangana gukomejwe n’isengesho.
Bitewe n’ uwo muhate w’imishyikirano(négociation) n’ibiganiro(dialogue),Kiliziya yamugize nanone umuvugizi w’abanyamakuru n’indi myuga yose y’itangazamakuru (médias et communication).
Yitabye Imana tariki ya 29 Mata mu mwaka wa 1380 afite imyaka 33 gusa,nyamara yarubahwaga cyane.Bumwe mu butumwa bamwibukiraho ni aho yagiraga ati(citations):
« La patience est la mère de la charité. »
« La vie est un pont:traversez-la,mais n’y faites pas votre demeure. »
« Pour l’homme courageux,chance et malchance sont comme sa main droite et sa main gauche;il tire parti de l’une comme de l’autre. »
Umunsi mukuru mwiza kuri ba Catherine,Catalina,Cathy,Catia,Kayla….
By P.B