Virus idasanzwe ya Sida iracengana n’ urukingo

Muri iyi minsi(kuva 2013)mu Burusiya hadutse virus ya Sida ifite umuvuduko udasanzwe mu kwanduza.Iyo virus bise 02_AG/A yibasiye ibice bya Siberiya na Tchetchenia ikaba yarasatiriye cyane n’ibihugu byo muri Aziya yo hagati.Impungenge ni nyinshi ko nigera muri Afurika izagarika ingogo.

Kubera iyo mpamvu,birashyushye hagati y’Abanyamerika n’Abanyaburayi. Barahiganirwa umwanya wa mbere mu kugera ku rukingo .Bamwe bashyize imbaraga mu rufasha kwirinda(vaccin préventif),abandi bibanda ku rukiza(curatif).

Nko muri Espanye,abarwayi 24 bakoreweho igeragezwa ry’urukingo maze nyuma y’ibyumweru bike,abantu 12 bonyine(ni ukuvuga 50%)bagaragaza ibimenyetso by’igabanuka ry’ubukana bwa Sida(baisse de la charge virale).

Urwo rukingo rwo mu bitaro bya Barcelona  rwabaga rwihariye kuri buri wese(personnalisé).Haracyakenewe icyatuma ruba rusange.Icyakora ngo rushobora kuzaba ruhendutse incuro 3 ku biciro bisanzwe by’imiti igabanya ubukana.

Mu Bufaransa naho, mu bitaro bya Marseilles, abantu 46 bemeye gukorerwaho igerageza bagaragaje ko urwo rukingo rushobora gukiza(vaccin curatif).Abo kandi bari basanzwe bari ku miti igabanya ubukana(trithérapie). Nyuma y’umwaka, nta bimenyetso by’ubwandu byari bikibarangwaho kuko batahagaritse n’iyo miti.

Ibyo bitaro   bifite icyizere ko rutazatinda kugera ku barwayi barutereje ari benshi.Birasaba ko iryo suzuma-gerageza rizabanza  rikongera umubare watuma urwo rukingo rugirirwa icyizere rutageretsweho n’iyo miti isanzwe itigererwa.

Mu rwego rw’iyo miti,uretse Truvada ikosha ariko ikoreshwa muri Amerika,Univerisite ya Montpellier na yo iri kugerageza uwitwa ABX464 utuma virus idakomeza gukwirakwira mu mubiri.Aho utandukaniye na Trithérapie isanzwe ngo ni uko bidasaba ko umurwayi akomeza kuwufata kugira ngo ukore.

Abazagera kuri urwo rukingo mbere,uretse no kwandikwa mu mateka,bazaba bafite isoko rigari kandi ryagutse. Abanyamerika n’Abanyaburayi ni nde uzatsinda undi kuri uwo mukino?
By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé,je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté.Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable?N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable?Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer,nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous.Dans cette voie,je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :