Hari hashize imyaka irenga 3 ikipe y’Amavubi y’u Rwanda yaraguyemo imbeho.Nta mukino n’umwe yaherukaga gutsinda. Iryavuzwe riratashye:Amavubi bayahunguye amababa!Abakunzi bayo bari barihebye. None kuri uyu wa kane tariki ya 5 Nzeri yazanzamukiye ku ikipe y’igihugu cya Seychelles iri ku mwanya wa 192 ku rutonde rwa FIFA rw’ibihugu 211.

N’ubwo u Rwanda na rwo rutari shyashya kuko ruri ku mwanya wa 133, mu murwa mukuru Victoria w’icyo gihugu cyabereyemo umukino ubanza,abatoza bombi bahiganaga kuhanyurana umucyo bavuye muri stade yari yambaye ubusa kuko abafana batarengaga ijana.
Nuko ikipe ya Mashami Vincent,umutoza kavukire,yikoreza umutwaro w’ibitego 3 byose ikipe itozwa n’umuzungu Dutchman Jan Mark.Bazaza i Kigali rero ku wa 2 tariki ya 10 bawikoreye.Ese abasore ba Mashami bazongeramo izindi ngiga kugira ngo ibiro birushe abo muri Seychelles uburemere cyangwa n’abandi bazabagira aka wa mugani ngo « Akebo kajya iwa Mugarura! » Birashoboka ko na bo babishyura…

Reka dutegereze turebe niba Abanyarwanda na bo bazagira ibyishimo byo kubarwa mu makipe azahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cya Qatar 2022. Birasaba kutirara no gukora imyitozo myinshi kuko batazahora bahura n’udukipe tworoshye.
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.