Reka dutangire twibutsa ko Akarere ka Gisagara kabarizwa mu Ntara y’Amajyepfo,kakaba kagizwe n’Imirenge ikurikira: Gikonko, Mugombwa, Nyanza, Gishubi, Kigembe, Mamba, Musha,Save,Kansi,Kibirizi,Mukindo,Muganza na Ndora.
Kuva hajyaho gahunda y’uko ibishanga bigomba guhingwamo imiceri n’ibigori nk’ibihingwa byatoranyijwe, igihingwa cy’ibijumba cyari kimaze kuba ingume mu Karere ka Gisagara ndetse n’ahandi henshi mu Ntara y’Amajyepfo.
Nyamara mu Mudugudu wa Nkunamo mu Kagari ka Nyakibungo ho mu Murenge wa Gishubi, bo ibijumba barabihinze , none ubu bafite ibyo gutunga ingo bihagije kandi barimo no kugurisha imbuto y’imigozi bakabonamo amafaranga menshi.
Nk’uko abahaturiye babyivugira ,muri icyo gishanga cy’Akanyaru ,ngo imyaka yose irahera.Sekanyana ati « Abahinzi b’ahandi babishaka tubaha imbuto ku mafaranga 600 ku muba, ibijumba tukabirya ibindi tukabijyana mu isoko ku mafaranga 100 ku kiro. »
Uwitwa Kanayoge we n’ibitwenge ku munwa,ati « Ubu rwose ifaranga turarikirigita abana bagaseka.Ndetse na ya nzara ahandi mu gihugu bise “Nzaramba” iwacu ntiyahatinze. Uwo Nzaramba twamwumvaga hirya no hino ariko hano iwacu nta kibazo gikomeye twagize kubera ko dufite ibishanga bihagije, iyo imusozi haje izuba twigira mu mibande. »
N’ababyeyi twasanze bari mu murima,imvugo ni imwe: « Twamye dufite ibiribwa bihagije kandi dukomeje kugemurira amasoko.Ubu dufitemo ubukungu rwose kuko ibigori bigiye kwera dore ko nkongwa yari yadukanze yaracitse, ibijumba ni munangi, imbuto y’imigozi turagurisha tukabona amafaranga, ndetse na mituweri y’umwaka utaha twe umudugudu wacu wose twarangije kuyitanga”.
Baite byinshi byo kuvuga: Abantu bava za Kansi bakaza kugura imigozi.Yewe n’amateke ya bwayisi na yo ubu turayejeje ku bwinshi. Mbega ntacyo tubaye.Abayobozi bacu bamaze kubona ko ibijumba ari byo bishoboye kurwanya inzara kurusha iyo miceri n’ibigori.Twishimiye ko na bo bahinduye imyumvire.
Ubasangije inkuru: Gakwisi Symphorien/Gisagara