Ibiganiro hagati ya Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame na Papa François

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 werurwe,biteganyijwe ko Papa François yakira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda,Perezida Paul Kagame.Nk’uko byagaragaye kuri Twitter ya Prezidansi,ngo ni ibiganiro ku miterere y’umubano hagati ya Vaticani n’u Rwanda.

Kagame à Rome

Kwitabira ubwo butumire, bibaye nyuma y’uko Papa François atangaje intumwa ye mu Rwanda,Mgr Andrzej Jozwowiz.Uyu mudiplomati azwiho kuvuga indimi eshanu:Icyongereza,Igifaransa,Igitaliyani,Igiportigali n’Ikirusiya.Ese hari isano bifitanye n’ubutumwa ategerejweho i Kigali?Aho Papa ntiyifuza gusura u Rwanda akaba ashaka kumenya icyo Prezida Paul Kagame abitekerezaho?

Kuba ari ubwa mbere agiye kwakirwa na Papa kuva yayobora u Rwanda(2000),nta gushidikanya ko Perezida Paul Kagame na we yagendanye amakenga.Igishimishije ni uko Vaticani n’u Rwanda bihujwe no kuba ibihugu bito cyane bitagubwa nabi no kuvugwa neza.

Twizere ko muri ibyo biganiro,Kibeho itazibagirana kandi ishobora gufasha mu iterambere ry’ubukererugendo biciye mu ngendo nyobokamana(pèlerinages).None se kuki itaba Lourdes yo muri Afrika mu gihe haba hagajejwe ibikorwa remezo by’ibanze kandi bihagije(imihanda n’inyubako zijyanye n’igihe)? Turahishiwe …

By P.B