Ikibazo cy’inda z’indaro mu bana ntikivugwaho rumwe

Haba mu giturage cyangwa mu mijyi, usanga abana bahetse abandi barushaho kwiyongera.Abo babyeyi b’imburagihe, ubakubita amaso ukabona bateye agahinda.Ntibemera kwitwa abagore kuko buri wese aba avuga ko nta mugabo afite.Wababaza uko byabagendekeye,bamwe bakagusubiza baseka  ngo » uko byagenze ibara umupfu di! »

Abari muri icyo kigero babyumva gute?

Iki kibazo,abahungu n’abakobwa ntibakivugaho rumwe.Abahungu bacyumva ukwabo, n’abakobwa bakacyumva ukundi.Yewe no mu mashuri abanza ntibatinya kukiganiraho bagaragaza ingaruka zacyo.Abana batwita

Abo mu mashuri yisumbuye bo ni ibindi.Abenshi babyaye babarizwa muri iki gice.Kandi nta mugayo baba batangiye gucya umubiri wose no kwibwira ko bakuze.Bamwe ntibatinya kubyegeka kuri mwarimu wabo,abandi bo bakavuga ko bikorwa n’abagabo bakomeye kandi bifashije bashobora kubaha icyo bacyeneye.

Ababyeyi baragowe

Ibiganiro biherutse kubera mu bigo by’amashuri binyuranye byarantunguye biranambabaza.Ababyeyi tuba twicaye aho dutungwa agatoki nk’aho twohereza abana bacu tudashaka ko bamererwa neza nk’abandi.Ngo abana barenga 1000 batwaye amada muri 2016.wimu3-300x200

Hafi ya hose ku mashuri yagaragayeho abana benshi batwite izo nda zitateguwe,umugayo uba ari uw’abayobozi b’ibyo bigo.Inzego zose zirahaguruka zigahagarara,bikaba umunsi umwe cyangwa ibiri,ikibazo nticyongere kuvugwa.

Abo bayobozi na bo bati turarengana,dufite abana b’imburakirera.Ababyeyi barabaduterera bakibagirwa inshingano zabo.Rimwe na rimwe bene abo bana ubatuma ababyeyi ugasanga inyana ni iya Mweru.Ntibyoroshye.

Ntitwirengagize ko hari n’abana bananiye ababyeyi ku buryo n’inzego z’ibanze zatereyeyo utwatsi.Ni uko ikibazo kikaba ihurizo.Bigahora gutyo.N’ubutaha kizagaruka birangirire aho.
Ikitavugwa kandi kigaragarira bose ni ubukene bukabije mu miryango.Abo bana baba bibwira ko bagiye kugikemura ahubwo bakacyongera.Abasenga bo ngo « Kizacyemurwa n’Imana. »Njye udaheruka mu kiliziya cyangwa muri zino nsengero zogeye,nti « Aha… »

By N.Za

%d blogueurs aiment cette page :