Muri iyi minsi,Ikigo Mpuzamahanga kita ku bukungu n’imari ku isi(FMI)cyemereye u Rwanda inkunga-nguzanyo ifite agaciro ka miliyoni 204 z’amadorari(2040000000 $Usa)asaga hafi miliyari 200 z’amanyarwanda.Leta y’u Rwanda izayahabwa mu gihe cy’amezi 18.Aziyongeraho kandi andi miliyoni 48,5 z’amadorali yari yasigaye ku yo mu mwaka wa 2016.
Inguzanyo zicungwa neza
Icyashimishije FMI ngo ni uko inguzanyo Leta y’u Rwanda ihabwa zicungwa neza.N’ubwo ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje guta agaciro,ntibirakabya byatuma Kigali itererwa icyizere.Muri 2016 ryamanutseho 9% mu gihe hari ibindi bihugu ifaranga ryabo ryahanantutse kugeza nko kuri 20%.
A lire: Rwanda,bon élève du FMI
Ikindi iyi FMI yashingiyeho,ngo ni gahunda yo gushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu »Made in Rwanda ».Iyi gahunda yitezweho byinshi mu rwego rwo kuzamura umunzani w’ubucuruzi(balance commerciale)niba igihugu gishoboye kugabanya ibyo gitumiza hanze ahubwo kikongera ubwiza bw’ibyo cyoherezayo.
Ifaranga nirigere ku baturage
Byumvikane neza ko ariya mafaranga ari inguzanyo izishyurwa n’abaturarwanda.Kandi biragoye kwishyura amafaranga utaciye iryera.Ni yo mpamvu FMI ishishikariza Leta y’u Rwanda kuyakoresha mu kongera ibikorwaremezo biramba(imihanda itari iy’ibitaka..)
Ibyo bizatuma na babandi batazi ko bayishyura mu misoro batanga,bashishikarira gusora kuko babona ibintu bifatika byakozwe.
Ku rundi ruhande ariko,ibyo bikorwaremezo ntacyo byamarira umushonji.Ni bwo nk’insinga z’amashanyarai zimanikwa ahantu aha n’aha, bugacya baziriye..Bene ibyo bikorwaremezo si ibyo gukurura abashoramari gusa no gushimisha abasanzwe bifite.Aha ni ho FMI ishingira isaba ko hakorwa ibishoboka kugira ngo ubushobozi bw’ingo n’ubw’umuturage bwiyongere(hausse des revenus domestiques).
Mbese ni nko kuvuga ngo ifaranga niregere rwose ku muturage!Na we ntazaryicarana,azarihahisha maze n’ibicuruzwa byihute(pouvoir d’achat et de consommation).Naho ubundi se byaba bimaze iki gushyira imbere « Made in Rwanda » niba umuturage abikubita amaso akareba hirya,ati « biriya ni ibya ba mukererugendo »,kandi n’ibyavaga mu mahanga atakibibona? Ni ibyo gutekerezwaho.
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.