Kigali-Rwanda:Wari uzi igitera indaya kubikunda?

Mu gihe ubushomeri buvuza ubuhuha, no kubona igishoro cyangwa ingwate(ku bashaka inguzanyo za banki)bikaba bigoye, bamwe bafata uburaya nkuburyo bwo kwihangira imirimo. Muri urwo rwego,ngo bakwiye gufashwa nyine nk’abihangiye imirimo aho guhanga amaso Leta. Na bimwe byo kubashyira mu mashyirahamwe ngo ntacyo bimaze kuko ngo hari abaguzi baba bashaka imari ishyushye.

Par

Mutimutuje Adeline/Gasabo

Uko imijyi igenda ikura kandi ikiyongera ni nako ikurura abantu banyuranye ikagwiramo n’imirimo y’ubwoko budasanzwe. Hari abasanga ari yo mpamvu n’indaya ziba ari nyinshi mu mijyi cyangwa mu duce tw’ubucuruzi.

Isomere:Abakobwa babyariye iwabo

Ku mugoroba ubanziriza umunsi mukuru w’umukozi n’umurimo, twashatse kumenya icyo abakora umwuga w’uburaya batekereza kuri uyu munsi mukuru, mbese niba na bo bitwara nk’abandi bakozi.

Abo twaganiriye hano mu mujyi wa Kigali(hafi no kwa Rubangura), n’ubwo batemera ko hari uwabafata ifoto, ntibaduhishe akanyamuneza bari bafite bawutegereje ndetse n’ibyifuzo byabo kuri ejo hazaza.

Uburyo bwo kwihangira imirimo

Mu gihe ubushomeri buvuza ubuhuha no kubona igishoro cyangwa ingwate(ku bashaka inguzanyo)bikaba bigoye, bamwe bafata uburaya nk’uburyo bwo kwihangira imirimo. Muri urwo rwego, ngo bakwiye gufashwa nyine nk’abihangiye imirimo aho guhanga amaso Leta!

Na bimwe byo kubashyira mu mashyirahamwe ngo ntacyo bimaze kuko ngo hari abaguzi baba bashaka imari ishyushye. Bityo ngo bakwiye kwitabwaho, byanarimba bagasora kuko byafasha abakiliya kubona ibyo bashaka mu mutekano usesuye.

Hari indaya n’uturaya

Tubabajije niba ubwinshi bwabo ku mugoroba atari ikibazo, wasangaga batabivugaho rumwe. Bamwe bati, « Hari indaya n’uturaya; ngo kuko indaya ikora kinyamwuga, ituru imwe ni 2000frw cyangwa 5000frw.

Ngo naho abakora nka ba bandi babunza udutaro, ngo ituru imwe bashobora kuguhera 500frw cyangwa 1000Frw. Ngo bene abo ni bo bica isoko, ngo ariko nyine bose barabyihanganira kuko na bo baba bashaka ubuzima n’imibereho y’abana babo.

Isomere n’iyi:Abanyarwandakazi bafite isoko ry’ikimero muri Uganda

Ibyacu ni nka zahabu: abantu ni bo bayishaka!

Ku kibazo cyo kudakorera ahagaragara, bagira bati, « Nta mpungenge biduteye rwose; ibyacu ni nka zahabu! Hari wapfa kuyibona ku gasozi se? Abantu ni bo bayishakisha kandi ucukura akirengera umutekano. »

Abandi babonye ko iyo mvugo ntari kuyumva neza, bati »Erega ibyacu ni nk’indi mikino yose yo gupima amahirwe(jeux de hasard). Bene amahirwe irabakiza, abandi ikabakenesha. None se wareka gukina kandi utekereza ko ejo uzatsinda? »

Natwe akazi kacu ni uko gateye. Uyu munsi uraburara, ejo ugafatisha. Hari ubwo uhura n’umugabo, wamuryohereza akagupangira azakumaza icyumweru! Icyo gihe ntiwapfa kwakira ubonetse wese!

Abasore bo ntibitwa indaya!

Nashatse kumenya niba abasore bataremenya iby’ako kazi, abakobwa basekera rimwe ngo « abasore ntibitwa indaya, bitwa abapfubuzi ». Ngo bo bakorana na bya bigore biyafite biba bishaka kwishimisha. Uwasaga n’aho ari we mukuru ati, »Twese ni ubufasha tuba dutanga. Uwo bwagezeho iyo ashimye, natwe dushimira Imana! »

Nyuma y’iryo jambo, buri wese yaciyeho; umwe hepfo, undi haruguru. Nanjye mbasezeraho nihuta nti, »Muhahe, muronke. » Nsigara nibaza niba ubu buzima bukwiriye abari n’abategarugori b’i Rwanda.

Byanditswe na MUTIMUTUJE Adeline.

Kigali -Africa Health Forum:The Road to Universal Health Coverage in Africa

The World Health Organization in the African Region, as the technical agency and custodian of public health in the Region, seeks to further galvanize political commitment, foster collaboration and align strategic priorities in advancing the health agenda in the Region, especially around the Sustainable Development Goals (SDGs).

WHO’s Regional Office for Africa (AFRO) is convening the first ever Africa Health Forum in Kigali, Rwanda on 27 – 28 June 2017 to highlight the importance of addressing the challenges and opportunities for effective health service delivery and policy priorities. Under the theme of “Putting People First: The Road to Universal Health Coverage in Africa”, the two-day event will deliberate on improving health security, progress towards equity and Universal Health Coverage (UHC), and the unfinished agenda of communicable diseases while exploring the new Sustainable Development Goal (SDG) targets, and tackling social and economic determinants of health on our continent.

At the official opening of this Forum,Kigali government thanks WHO for having chosen Rwanda to host that important Africa Health Forum.This choice is taken as another proof that WHO recognizes Rwanda’s efforts aiming at impoving health standards and providing an efficent and productive workforce,said Anastase MUREKEZI,Prime Minister.

This forum in Kigali is also the occasion for Rwanda to share with other countries the benefits of Mutuelle de Santé/Community-Based Health Insurance(CBHI)as the first african innovation in Universal Health coverage.Indeed,CBHI covers 84.6%(2015) of the entire Rwandan population.They will learn how to achieve 100%..

By P.B

Kigali yaje imbere mu guhanga udushya kubera Ikoranabuhanga!

Ngo abantu bakomeza kwibaza igituma umugabane wa Afurika udatera imbere.Mu gusubiza icyo kibazo,raporo iherutse ku bushakashatsi bwakozwe ku bihugu 44,yagaragaje uko  bihagaze n’intambwe imaze guterwa.

Nk’uko African Capacity Report 2017 ibyerekana,ibihugu bitari bike byahagurukiye kudasigara inyuma.Byose byishyize hamwe mu cyo bise « The African Capacity Building Foundation« .Ibyagerageje gutera iyo ntambwe,ni ibyashyize imbere ikoranabuhanga ribifasha guhanga uudushya ( capacités scientifiques, technologiques et innovatrices).

Hagendewe ku bipimo ngenabushobozi kuri uwo mugabane( African Capacity Index ou indice de la capacité africaine,ICA 2016),u Rwanda ruza mu bihugu bitatu bya mbere n’amanota 68.2 inyuma ya Maroko( 71.6) na Tanzaniya(68,8).

Ibyo bipimo bishingira ku miterere y’inzego(environnement institutionnel)mu gushishikariza abaturage kwitabira ikoranabuhanga(stratégie de motivation et de formation)rikorera mu gihugu gitekanye(pays sûr) hagamijwe umusaruro ufatika(résultats tangibles.)

Bimwe mu byahesheje u Rwanda amanota,ngo ni uko rwahagurukiye kwigisha ikoranabuhanga mu bana,hakanashyirwaho ikigo gihuza kandi gihugura abakunda cyane iby’ikoranabuhanga.Icyo kigo ni cyo kitwa KLab(Knowledge Lab).Hari na bimwe mu bikorwa(services)bimaze kugerwaho ku buryo bushimishije:AgriGo Apps

cea1df15ec07a51b36880f6cd86cadc3
Appli qui assiste les agriculteurs dans le choix des semences selon les saisons

, Safemotos, Academicbridge...

Mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari,Kenya(55.2)ni iya 17,Uganda(54.0) ikaba iya 19,Burundi(53.4)bwo ni ubwa 20.Kongo-Kinshasa ni yo itagaragara kuri uru rutonde kubera ibibazo by’umutekano.

N’ubwo ibihugu byose byakoze iyo bwabaga,ngo nta na kimwe kiragera ku rwego ruhanitse(Très élevé).Uretse 9 biri ku rwego rwo hejuru(Elevé),ibindi biri ku rwego rugereranije(Moyen).Capacité africaine

Byumvikane ko urugamba rukiri rwose kugira ngo kuri uwo mugabane wa Afurika haboneke ibihugu byo mu rwego ruhanitse(Très élevé)ku rugero rumwe n’ibyitwa ko byateye imbere.Nta kwirara.Reka tuzarebe ikizahinduka muri uyu mwaka.

By P.B

FMI iragira inama Leta y’u Rwanda:ifaranga nirigere ku baturage

Inguzanyo ya FMI ihabwa abatsinze igerageza. Kuyemererwa ni nko gutsinda ikizami.Kigali yarenze umutaru ariko ntibihagije.

Muri iyi minsi,Ikigo Mpuzamahanga kita ku bukungu n’imari ku isi(FMI)cyemereye u Rwanda inkunga-nguzanyo ifite agaciro ka miliyoni 204 z’amadorari(2040000000 $Usa)asaga hafi miliyari 200 z’amanyarwanda.Leta y’u Rwanda izayahabwa mu gihe cy’amezi 18.Aziyongeraho kandi andi miliyoni 48,5 z’amadorali yari yasigaye ku yo mu mwaka wa 2016.

Inguzanyo zicungwa neza

Icyashimishije FMI ngo ni uko inguzanyo Leta y’u Rwanda ihabwa zicungwa neza.N’ubwo ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje guta agaciro,ntibirakabya byatuma Kigali itererwa icyizere.Muri 2016 ryamanutseho 9% mu gihe hari ibindi bihugu ifaranga ryabo ryahanantutse kugeza nko kuri 20%.
A lire: Rwanda,bon élève du FMI

Ikindi iyi FMI yashingiyeho,ngo ni gahunda yo gushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu »Made in Rwanda ».Iyi gahunda yitezweho byinshi mu rwego rwo kuzamura umunzani w’ubucuruzi(balance commerciale)niba igihugu gishoboye kugabanya ibyo gitumiza hanze ahubwo kikongera ubwiza bw’ibyo cyoherezayo.

Ifaranga nirigere ku baturage

Byumvikane neza ko ariya mafaranga ari inguzanyo izishyurwa n’abaturarwanda.Kandi biragoye kwishyura amafaranga utaciye iryera.Ni yo mpamvu FMI ishishikariza Leta y’u Rwanda kuyakoresha mu kongera ibikorwaremezo biramba(imihanda itari iy’ibitaka..)

Ibyo bizatuma na babandi batazi ko bayishyura mu misoro batanga,bashishikarira gusora kuko babona ibintu bifatika byakozwe.kigali

Ku rundi ruhande ariko,ibyo bikorwaremezo ntacyo byamarira umushonji.Ni bwo nk’insinga z’amashanyarai zimanikwa ahantu aha n’aha, bugacya baziriye..Bene ibyo bikorwaremezo si ibyo gukurura abashoramari gusa no gushimisha abasanzwe bifite.Aha ni ho FMI ishingira isaba ko hakorwa ibishoboka kugira ngo ubushobozi bw’ingo n’ubw’umuturage bwiyongere(hausse des revenus domestiques).

Mbese ni nko kuvuga ngo ifaranga niregere rwose ku muturage!Na we ntazaryicarana,azarihahisha maze n’ibicuruzwa byihute(pouvoir d’achat et de consommation).Naho ubundi se byaba bimaze iki gushyira imbere « Made in Rwanda » niba umuturage abikubita amaso akareba hirya,ati « biriya ni ibya ba mukererugendo »,kandi n’ibyavaga mu mahanga atakibibona? Ni ibyo gutekerezwaho.

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :