Ikihishe inyuma ya Sida irushaho kwiyongera mu Burusiya

Abantu ntibumva kimwe impamvu zituma Sida irushaho kwiyongera mu Burusiya.Iki gihugu cyo kibona iyi ndwara nk’igikoresho cy’Abanyaburayi mu gukwirakwiza imico yabo idashobotse.

Sida ntiyugarije Afrika gusa,n’ibihangange irabivugisha amangambure!

Kuri iyi tariki ya mbere Ukuboza,isi yose yizihiza Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida.Si umunsi wo gushyira imbere imibare,ahubwo ni uwo kurengera ubuzima.Aha rero ni ho intambara ikomerera kuko abayirwana badafite intwaro zingana.

Si muri Afurika gusa

Muri Afurika iyo ntambara yo kurwanya Sida igeze ku igeragezwa ry’inkingo(vaccins)nk’uko bitangiye gukorwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo.Igiteye agahinda ni uko abanduye kandi  badafite ubushobozi bwo kwigurira imiti, bo bacyiri benshi cyane.Mu Rwanda naho si shyashya,cyane cyane hagati y’imyaka 17na 49.

Ibi ariko si ibibazo bireba Afurika yonyine. N’ubwo kuri uyu mugabane Sida yiyongera ku kigero cya 66%, mu gihugu cy’Uburusiya ho bigeze kuri 80%.Ngo abantu bagera hafi kuri  miliyoni 2 ni bo babana n’ubwandu bwa Sida muri icyo gihugu.Mu duce tumwe nka Ekaterinbourg(Oural),umuntu 1 kuri 50 aba yaranduye.Byaba biterwa n’iki?

Impamvu ni nyinshi

Si kenshi abantu bigaragambya kubera ibibazo by’ubuzima.Muri iyi minsi abakiri bato baratabaza ngo ibirahure bisanzwe byererana bidahinduka amaraso.Abategetsi bo muri icyo gihugu bifitiye ibindi bibashishikaje. Abugarijwe na Sida biragoye ko bitabwaho ku buryo bukwiye.

Ubucucike muri gereza n’ibiyobyabwenge

Ngo muri gereza zo mu Burusiya ni ho usanga abantu benshi banduye Sida.Hakiyongeraho ko abantu baho ngo bakunda ibiyobyabwenge(drogue)nk’uko abana bakunda imitobe.Kandi ibyinshi muri ibyo biyobyabwenge babifata bakoresheje inshinge(injection intraveineuse)bashobora gusangira(échanger).

Uburaya n’ubukene buriyongera

Muri iki gihugu ubukene burushaho kwiyongera.Kubera iyo mpamvu, n’ abakora umwuga w’uburaya bagenda baba benshi ari na ko bakwira imijyi.Kuba abakene n’izo ndaya batitabwaho bihagije,ngo na byo biri mu bituma Sida ikwirakwira ku buryo buteye inkeke mu Burusiya.

Ubutegetsi ntibubikozwa

Uburusiya bukeka ko Sida ari igikoresho cy’amahanga mu gutegeka ibindi bihugu

Ubutegetsi bw’Uburusiya busanga igikwiye ari ugukomera ku muco w’igihugu cyabo no kwibanda ku ndangagaciro za gihanga(valeurs traditionnelles),zimwe imiryango isanzwe yubakiyeho kandi igakomera.Aha ni ho abandi babona ikibazo kuko izo ndangagaciro nta muti zitanga,nta n’igisubizo ku mpamvu zituma Sida irushaho kwiyongera.

Kremelin ntishira amakenga abanyamahanga

Kremelin na guverinoma y’Uburusiya byemeza ko Sida ari uburyo Abanyaburayi babonye bwo kwishakira akazi no gutuma Uburusiya bubapfukamira.Kuri ibyo hiyongeraho intambara y’abatinganyi(homosexuels)n’ibikoresho byabo(sex-toys)abo barimu b’imico bahagurukiye gukwiza mu bindi bihugu.

Lire : Le Sida comme industrie du préservatif

Ngo ibyo bigaragazwa n’imbaraga abakora udukingirizo bashyiraho badukwirakwiza aho babonye hose ku buryo n’ibibondo bitozwa ubusambanyi(éducation sexuelle).Ngo uwashaka kubyumva yakibaza impamvu amafilimi y’urukozasoni(porno)na yo arushaho guhabwa rugari.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :