RUSIZI: KUBONA AMAZI NI UKWIRIZA UMUNSI!

Muri ibi bihe bya Covid-19, abaturage basabwa gukaraba intoki n’ibiganza kenshi gashoboka mu rwego rwo kwirinda kwandura. Ikibabaje ni uko inzego z’ubuyobozi usanga zivuga cyane AMABWIRIZA ariko ntizite ku bikorwa remezo ayo mabwiriza agomba gushingiraho. Urugero rufatika ni urw’abaturage b’i MWEGERA na NYAKABUYE, cyane cyane ab’i NKUNGU ku ishyamba rigana i MIBILIZI. Amazi ni ingume pe!Abona umugabo agasiba undi.

N’aho WASAC yometse icyapa cyo kwiyamamaza ngo « Amazi ni ubuzima », kuzuza ijerekani rya litiro 20 ni ugutegereza umunsi wose.Tekereza abana baba bagomba kujya ku ishuri basize amazi mu rugo kugira ngo ababyeyi na bo babone ayo bakoresha. Bagira gukererwa, n’isuku ikagerwa ku mashyi.

Effet d'affichage sur l'eau
WASAC= Amazi ni ubuzima?

Hari n’aho abaturage bashatse uburyo bwo kwirwanaho, biyubakira ibigega bifata amazi avuye ku mazu. Birumvikana ko abigondera bene ibyo bigega na bo ari mbarwa kubera guhenda kwabyo. Na bo bagashaka kugaruza bagurisha amazi y’imvura ngo aya WASAC yabuze.

Ibi byose nta mugayo bibatera, kuko n’ababeshya ko amazi adahenda, bahaherutse bahandika IGICIRO NTARENGWA gusa, kandi amatiyo y’amazi yarafunganye. Aka wa mugani koko, ngo « RUBANDA IRARIKA IKANABESHYEKA. »

Iki kiguzi cy'amazi si ntarengwa?
Ce qui est rare est plus cher!

Ntawe bikwiye gutangaza kuba AKARERE ka RUSIZI karabaye aka nyuma mu Mihigo ya 2020. Abayobozi bafite ibindi bahugiyemo tutazi ibyo aribyo. Nyamara igihe cyari iki cyo KUBIKA AMAZI AHAGIJE bateganyiriza IMPESHYI.

Yanditswe na ICYIMPAYE Den/NKUNGU Sector

%d blogueurs aiment cette page :