Menya igisobanuro cy’izina ryawe : AGNES

Kuri iyi tariki 21 Mutarama, abakirisitu b’abagatolika bizihiza Mutagatifu Agnès. Birakwiye ko abamwiyambaza bamenya igisobanuro cy’iryo zina, bityo bibafashe kwera imbuto zikwiye mu mibereho yabo no mu mushyikirano wabo n’Imana.

Agnes ni muntu ki?

Ni umukobwa w’imyaka 13 wagaragaje ukwemera gukomeye ahitamo gutwikwa aho guhakana Imana ashyingirwa ku ngufu n’umwana w’umutware w’i Roma(Préfet de Rome).N’ubwo bamenye ko yavutse muri 290, akicwa muri 303, abantu batangariye ubutwari bw’uwo mwana ariko bayoberwa izina rye ry’ukuri.

Kubera icyo gikorwa cye cy’ukwemera, abavuga Ikigereki bamwise Agnê(=pur, net, sacré, sans tâche)mbese bivuga ko ari UWERA, MUHORACYEYE…Nyuma, nibwo abavuga Ikilatini barangajwe imbere na Mutagatifu Ambroise barisanishije na Kristu, Ntama w’Imana(Agnus Dei)maze ahinduka AGNES.

Statue de Sainte Agnès
Photo de santagnese.org

Tumwibuka nk’uwahowe Kristu(martyr),akamesa ikanzu ye mu maraso ya Ntama(Ap7,14),bityo agahabwa ikamba ry’umutsindo. Ni yo mpamvu muri liturijiya hategurwa ibara ry’umutuku .

Agnès arangwa n’iki?

Ababikurikiye neza basanze AGNES afite ubwenge(intelligence) butuma agera ku cyo ashaka bitamugoye kuko azi guhimba udushya(innovation). Ariko nanone arababara cyane(très sensible) ku buryo agahinda gashobora gusimbura ibyishimo mu gihe gito.

Ibyiza bimuranga harimo gushishikazwa n’ubutabera. Naho mu by’urukundo,agira ibanga n’igikundiro(discrète et aimable).Gusa nyine yaba arakaye, bikamugora kubihisha.

Muri urwo rwego, Agnès ni umuvugizi w’abitegura gushyingirwa bakiri isugi cyangwa badaciye iz’ibusamo(Patronne des fiancées). Bitewe n’igihugu cyangwa ururimi, hari aho yitwa Agnese, Aina, Aïssa, Ania, Nessie, Oanell…Abo bose tubifurije umunsi mwiza.

By P.Protogène BUTERA

%d blogueurs aiment cette page :