https://kubahonet.com/category/podcast/feed/
Dore amagambo y’iyi ndirimbo:
Yemwe abo kwa Korona murakoma ?
Yego turaho Nihonkuboneye we!
Ko utuzindutse aho ni amahoro?
Yego ni amahoro rwose;
Sintinda mu magambo,
Dore ngiki ikingenza
Kandi unyumve neza rwose:
Njye ngusanze nk’umunywanyi
Si iby’abayobozi babasonga!
Ahaaa, ngaho mbwira!
- Korona urakabije
Twese utugize nk’abana
Ugeze hariya ngo “Banza ukarabe”
Kandagira maze ukarabe
Niwanga urebe uko nkugira!
Yee, ni byo rwose;
Niba utabishoboye,guma mu rugo!
R/ Guma mu rugo, wisohoka
Ni yo mahoro kuri wowe
Ku bawe, ku nshuti ndetse no ku isi hose.
- Nyiramwiza uza yisize
Verini yuzuye ku nzara
Umubavu mwiza utama hose
Ntumutinya uti” Banza ukarabe”
Niba utabishoboye, Guma mu rugo!
R/ Guma mu rugo, wisohoka
Ni yo mahoro kuri wowe
Ku bawe, ku nshuti ndetse no ku isi hose.
- Urakabije uri n’akagabo
Abatindaga mu kabari
Bamenye ibyo mu rugo
Basubiranamo icyicaro.
Yee ni byo rwose
Ni nziza Gumamurugo!
R/ Guma mu rugo, wisohoka
Ni yo mahoro kuri wowe
Ku bawe, ku nshuti ndetse no ku isi hose.
- Aho bakinga zikinguka
Bagakaraba ntacyo gusamura
Gira vuba na bo ubasonere
Hato isari idasumba iseseme
Kandi ibyo ubabwira ari byo rwose:
Gumamaurugo!
R/ Guma mu rugo, wisohoka
Ni yo mahoro kuri wowe
Ku bawe, ku nshuti ndetse no ku isi hose.
- Ibyo byose ntibiguhagije
Uti pfuka akanwa n’amazuru
Nta kuvugaguzwa,oya
No guhumurirwa n’iby’abandi
Kandi iwawe ntako ugenza!
Oya, guma mu rugo!
R/ Guma mu rugo, wisohoka
Ni yo mahoro kuri wowe
Ku bawe, ku nshuti ndetse no ku isi hose.
Final: Yee, Gumamurugo, nzagukumbura(X3)